Kamonyi: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka ntiyagira icyo aramura -AMAFOTO

Inzu y’umuturage y’umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre w’imyaka 45 y’amavuko, ahagana saa kumi n’imwe zo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023, yahiye irakongoka, ntiyagira icyo aramura.

Yahiye irakongoka ntiyagira icyo aramira

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi,mu Mudugudu wa Nyagacaca, mu Karere ka Kamonyi.

Ntiharamenyekanya icyateye iyo nkongi ariko hari amakuru ko yaba yatewe n’insinga zakoranyeho (circuit).

Umukozi wo mu rugo rwa Nzaramba wabonye inkongi, yabwiye ikinyamakuru intyoza  ko nawe yatabajwe n’abana, babonye umuriro mu nzu, bakihutira gutabaza.

Ati“ Utwana dutoya nitwo twatumye menya ibibaye kuko nari mu gikoni numva dusakuza turira tuvuga ngo umuriro, ngisohoka mbona inzu yafashwe ndwana no kugira ngo ntwegezeyo, ngize ngo ninjire mu nzu n’abandi bari hafi baje batabaye tubona umuriro ubaye mwinshi, turatabaza ariko ntacyo twabashije gukuramo”.

Nzaramba Jean Pierre avuga ko inzu ye ishya atari mu rugo kuko yari akiri mu kazi iNyabugogo, yatabajwe n’inshuti, akihutira kuza ariko agasanga yakongotse.

Andi makuru avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n’ibura ry’umuriro rya hato na hato ryabaye mbere yuko inzu ifatwa.

Nzaramba Jean Pierre,  avuga ko inzu ye yahiye yarimo ibintu bifite agaciro katari munsi ya Miliyoni icumi( 10,000,000Fr), mu gihe yo ubwayo ayibarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani( 80,000,000Fr).

Iyi nkongi ikiba, polisi y’Igihugu ishinzwe kurwanya inkongi, yahageze , ifasha kuzimya umuriro utaragera ku nzu z’abaturanyi.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga kandi ko Iyi nzu nta bwishingizi yagiraga nkuko bivugwa na nyiri ubwite.

TUYISHIMIRE RAYOMND/UMUSEKE.RW