Kayonza: Abigishijwe imyuga mu ngamba zo guhindura aho batuye

Abagore n’Abakobwa 93 bo mu Mirenge ya Nyamirama na Mukarange mu karere ka Kayonza, basoje amahugurwa kubirebana n’ubukungu no kubyaza umusaruro iby’ubudozi, biteguye guhindura aho batuye.

Abahuguwe bahawe imyamyabumenyi

Ni amahugurwa bamaze igihe cy’umwaka bakurikirana,bashimangira ko ibyo bize bizabakura mu bukene.

Bemeza ko bamenye kubitsa, kugurizanya no kwibumbira mu matsinda mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Uwiduhaye Godiriva yavuze ko yari yaragoswe n’ubukene adafite uko yabwigobotora, nta jambo agira mu bandi bitewe n’ubuzima yarabayemo. Ubu ariko yiteze impinduka n’iterambere ry’umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati”Namenye no kwiyuhagira kera nari naraheranywe n’ubwigunge ndetse ibyo nigishijwe n’ishusho y’ubukungu.”

Mukakiboga Angelique avuga ko usibye ibikorwa by’iterambere yigishijwe no gutegura indryo yuzuye.

Ati“Ubu nabashije kugura amatungo magufi,amakimbirane ntakirangwa mu rugo yajyanye n’ubukene, ubu turi umuryango ufite amahoro kandi witeje imbere.”

Mukakiboga ahamya ko yabashije kwigobotora imibereho mibi abikesha umwuga yigishijwe.

Euphrem Mudenge, akora mu ishami rishinzwe imibereho myiza muri Women for Women Rwanda avuga ko intego yabo ari ugufasha Umugore n’umwana w’Umukobwa kugera ku iterambere rirambye n’imibereho myiza.

- Advertisement -

Avuga ko abasoje amahugurwa bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’ubukungu ndetse n’imibereho myiza bategura indryo yuzuye bigishwa kandi gukorera hamwe, gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

Ati”Abasoje amahugurwa tubagenera Imashini zidoda, twiteze ko bagiye kugira impinduka haba mu mibereho myiza ndetse n’ubukungu mu ngo zabo ndetse no muri sosiyete muri rusange bakerekana ko Umugore nawe ashoboye.”

Tunga Catherine, uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Kayonza yavuze ko iyo Umugore ateye imbere umuryango nawo uba uteye imbere, akenshi agira ibyo akora atarinze gusaba umugabo.

Yavuze ko umwuga abagore n’abakobwa bigishijwe uzabafasha gutera imbere bagatandukana n’amakimbirane, umugabo nawe akabona ko Umugore ashoboye atari uwo gutega amaboko gusa.

Ati “Ubwuzuzanye mu mibereho yabo bizatuma babasha kwikura mu bukene bakiteza imbere ndetse n’Igihugu muri rusange, bubaka umuryango ushoboye kandi uhamye.”

Umushinga Women for Women Rwanda wibanda ku bagore bo mu miryango ikennye ndetse n’abana b’abakobwa batwaye inda imburagihe aho bafashwa kwikura mu bukene.

Uyu mushinga wahinduye imyumvire y’umugore wo mu cyaro afashwa kuvamo rwiyemezamirimo ushoboye.

Hasezeranye kandi imiryango ine yaribanye bitemewe n’amategeko y’Urwanda.

Abatanze ubuhamya bw’ubuzima bugoye babagamo
Tunga Catherine, CNF Kayonza yasabye abigishijwe umwuga gukora batikoresheje
Imiryango yabanaga bitemewe yasezeranye

UMURERWA DIANE/UMUSEKE.RW i Kayonza