Kigali Pelé Stadium yugarijwe n’umwanda [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusana Stade iganwa na benshi ya Kigali Pelé Stadium, umwanda warushijeho kwiyongera kurusha uko byari bimeze mbere y’uko isanwa.

Umwanda wabaye mwinshi muri Kigali Pelé Stadium

Iyo havuzwe u Rwanda, buri wese ahita yumva Igihugu kiyobowe neza mu nguni zose zirimo Umutekano, Kwakira neza abarugana, Isuku n’ibindi.

Gusa iyo bigeze muri Siporo, usanga hari aho bikigenda biguruntege. Aha ni ho benshi bakomeje kwibaza impamvu muri Kigali Pelé Stadium hakomeje kugaragaramo umwanda mwinshi bitewe n’abakora isuku bagabanyijwe.

Iyo utembereye mu bice bitandukanye by’iyi Stade, usangamo umwanda kugeza aho abaza kureba imikino itandukanye batinya kwicaza imyenda ya bo hasi bitewe n’ivumbi ryinshi ririmo.

Ikindi gikomeje kugaragara muri iyi Stade, ni uko bamwe mu bayigana biherera aho babonye [ibyoroshye] aho kujya mu bwiherero bwabugenewe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko amasezerano ya rwiyemezamirimo wakoregamo isuku, yarangiye ariko Umujyi wa Kigali ntumuhe indi kandi isoko ntirinahabwe undi.

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwashyize ku isoko, isoko ryo gukora isuku muri iyi Stade.

Twifuje kumenya igihe iri soko rizatangirwa, ariko Visi Meya Ushinzwe Imyubakire, Mpabwanamaguru Merard ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Isuku ikomeje kuba iyanga muri iyi Stade
Abaza muri Stade bibasaba kwirwanaho ngo imyenda itahandurira
Ivumbi ririmo ryatera abantu indwara
Mbere hakoropwaga buri munsi ariko byarahindutse
Nta vumbi ryarangwagamo
Mbere y’uko isanwa yasaga neza

UMUSEKE.RW

- Advertisement -