Kirehe: Umuforomo akurikiranyweho gusambanya umubyeyi yari agiye kubyaza

Umuforormo wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Mahama mu karere ka Kirehe ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambaya umugore ubwo yarari kumusuzuma ashaka ku mubyaza ku wa 23 Kamena 2023.

Uwo mubyeyi w’imyaka 23 yavuze ko ubwo yari avuye mu rugo akajyera ku kigo Nderabuzima cya Mahama agiye kubyara ubwo yajyaga mu isuzumiro uriya muforomo w’imyaka 46 aho kumusuzuma ngo yaramusambanyije.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko “uwahohotewe yahise atabaza” uriya muforomo atabwa muri yombi ku wa 24 Kamena 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bihanangiriza abantu bose bishora mu byaha nk’ibyo, ibasaba kubireka.

Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo.”

Yongeyeho ko “RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Umuforomo ukekwaho icyo cyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe hagiye gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -