Minisitiri Munyangaju yishimiye ibyiza Rayon yagezeho

Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yishimiye igikombe Rayon Sports yegukanye itsinze APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, mu Karere ka Huye habaye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Rayon Sports yari inyotewe n’igikombe, ibifashijwemo na Ngendahimana Eric wayitsindiye igitego ku munota wa 40, yatsinze APR FC ihita yegukana igikombe.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, yasangije abamukurikira amarangamutima ye yatewe n’ibyiza Rayon yagezeho.

Abicishije kuri Mukura VS, yagize ati “Oooh Rayon…. Congratulations.”

Ubu butumwa bwe yabuherekesheje amafoto y’abakunzi ba Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe ya bo.

Yari inshuro ya Kabiri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, itsindiye iy’Ingabo kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye muri uyu mwaka nyuma yo kuyitsinda umukino wo kwishyura wa shampiyona, igitego 1-0.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -