Mu rubanza rwa Munyenyezi humviswe ubuhamya bw’uwayoboye Jandarumori muri Butare

Mu rubanza ruregwamo Béatrice Munyenyezi woherejwe na Leta zunze Ubumwe z’Amarica, akaba aregwa ibyaha bya jenoside umutangabuhamya wari ushinzwe Jandarumori mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare yavuze ko muri raporo yahabwaga z’abagiye kuri bariyeri, atigeze amubonaho, ndetse atigeze anamwibonera.

Munyenyezi aburana ahakana ibyaha aregwa

Urukiko rwatangiye kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura Béatrice Munyenyezi.

Umutangabuhamya Cyriaque Habyarabatuma ni we  wabanje gutanga ubuhamya ku ruhande rwa  Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside.

Cyriaque w’imyaka 55 y’amavuko yari mu mwambaro w’iroza usanzwe uranga abagororwa mu Rwanda, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yaho ni we wari ushinzwe Jandarumori mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi ari umugore wa Shalom Ntahobari, akanaba umukazana wa Maurice Ntahobari atuye mu mujyi wa Butare.

Umutangabuhamya Cyriaque yavuze ko ntacyo amuziho kijyanye n’ibyaha bya jenoside.

Yavuze ko hafi y’urugo rwa Béatrice Munyenyezi habaga bariyeri, gusa akemeza ko nta gitsinagore cyajyaga kuri iyo bariyeri.

Cyriaque avuga ko yakuriye Jandarumori muri Perefegitura ya Butare, ava muri iriya Perefigitura taliki ya 19/04/1994 ajya mu mujyi wa Kigali gukorerayo.

Béatrice Munyenyezi yabajije umutangabuhamya niba umusivile nka we yari gufata ibikoresho mu kigo cya gisirikare nka ESO, agakuramo ibikoresho akabijyana kuri bariyeri.

- Advertisement -

Umutangabuhamya mu kumusubiza na we ati “Njye nayoboye Jandarumori ndabizi, umusivile ntibyari gushoboka kuza mu kigo cya gisirikare ngo akuremo ibikoresho.”

Munyenyezi kandi yongeye kubaza umutangabuhamya niba umusivile yari gufatata umusirikare akamuha amabwiriza ngo agire ibyo akora.

Umutangabuhamya ati “Nta musivile wari kujya gutanga amabwiriza kuri bariyeri y’abasirikare, ntibari kumwemerera.”

Me Bikotwa umwe muri babiri bunganira Béatrice Munyenyezi yabajije umutangabuhamya niba abagore bari bemerewe kujya kuri bariyeri.

Umutangabuhamya Cyriaque ati “Njyewe aho nanyuze hose nta mugore nahabonye, kuri bariyeri ahubwo nahabonaga insoresore.”

Ubushinjacyaha nabwo bwabajije umutangabuhamya Cyriaque niba kuva yava muri Perefegitura ya Butare akajya gukorera i Kigali hari raporo yigeze ahabwa ku buryo yamenya ko Béatrice Munyenyezi yaba yaragiye kuri bariyeri.

Mu gusubiza ati “Ndi i Kigali nta yandi makuru namenya.” Ubushinjacyaha nabwo buti “Ibyo mubitwandikire neza.”

Umutangabuhamya Cyriaque Habyarabatuma yavuze ko yabonaga Béatrice Munyenyezi ari umugore utwite.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Amarica kuburanira mu Rwanda. Ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Shalom Ntahobari n’umubyeyi Pauline Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Béatrice Munyenyezi aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kwica, n’icyaha cya jenoside, gutegura gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’ibindi.

Uregwa ari we Béatrice Munyenyezi aburana abihakana.

Urubanza rwe ruranishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, akaba yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema.

Niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Kabiri.

Munyenyezi yunganiwa na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema

Theogene NSHIMIYIMANA/ UMUSEKE.RW