Muhanga: Umugabo yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Nyabyenda Straton w’Imyaka 49 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga yabaye uwa Kane muri uyu mwaka uhitanywe n’ibirombe bya Kompanyi yitwa COMAR ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kimwe mu birombe by’amabuye y’agaciro bya COMAR

Iyi mpanuka yahitanye Nyabyenda Straton yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi buvuga ko uyu mugabo wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro, we na bagenzi be barangije gucukura, mu masaha ya nimugoroba, Nyabyenda abwira abo bakorana ko agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable avuga ko munsi y’icyo kirombe hari imashini nini bifashisha mu bucukuzi (Caterpillar) imanura ibitaka nabyo bimanukana n’umusozi yahiragaho ubwatsi ibyo bitaka biramurengera ahita apfa.

Gusa bamwe mu baturiye iki kirombe bavuga ko uyu mugabo, atigeze ava muri iki kirombe ahubwo ko umusozi wamanutse ari imbere mu cyobo bacukuramo uramutwikira.

Umwe muri abo yagize ati “Muri iyi  Kampani ya COMAR hamaze kugwamo abantu bane duheruka Ubuyobozi bwarayifunze mu minsi yashize.”

Gitifu Ndayisaba avuga ko iyi Kampani ya COMAR ifite site nyinshi, ko hafunzwe imwe gusa izindi 3 zikaba zikora kuko zifite ibyangombwa biyemerera gucukura.

Kuva uyu mwaka watangira, muri iki Kirombe COMAR ikoreramo hamaze gupfiramo abantu 4, mu gihe site Ubuyobozi bw’Akarere bwafunze yari imaze amezi 5 ihagaritswe.

Nyabyenda Straton yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Giko Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

- Advertisement -

Nyakwigendera asize Umugore n’abana 9, Umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga