Musanze: Abanyerondo barahakana ibivugwa ko badaheruka umushahara

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bikomye abavuga ko batagihembwa biturutse ku makimbirane y’abashinzwe gukusanya umusanzu w’umutekano n’Umurenge bakorera.
Umujyi wa Musanze mu ijoro barara bakora
Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko hari imikorere idahitswe ijyanye n’umwuka mubi hagati y’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza na Kampanyi Mudacyahwa Ltd ifasha umurenge mu kwinjiza mu ikoranabuhanga umusanzu w’umutekano w’irondo ry’umwuga uba wabonetse no kwerekana ababa bawutanze n’ababa batarawutanze.

Mu buryo bukoreshwa harimo kuwakira ugacishwa kuri MomoPay y’umurenge wa Muhoza, kuyaha aba agenti bakayashyira kuri konti no kuyacisha kuri konti y’irondo ry’umwuga ayo yose akazakusanyirizwa hamwe kuri iyo konti.

Mudacyahwa Ltd ibyinjiza mu ikoranabuhanga ryerekana abatanze umusanzu n’abatarawutanze nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Muhoza bahakanye ayo makuru banenga abababeshyeye kuko ibyo babavuzeho ntaho bihuriye n’ukuri.

Hagenimana Surayimani ni umwe muri bo, yagize ati” Ibyo byavuzwe ko tudahemba ni ukubeshya kuko no muri iki cyumweru twarahembwe, iyo ukwezi kurangiye batubarira imibyizi twakoze bagakora raporo bakohereza kuri banki tugahembwa, ntabwo bajya bageza mu matariki 10 iyo bakerewe tutarahembwa ntawamenya abavuga biriya aho babikura.”

Umucungamutungo wa koperative y’irondo ry’umwuga nawe yagize ati” Uhereye kuri aba ureba nawe wabibariza ukagera no kubari mu ngo ntawe wasangana kiriya kibazo, barahembwe nta kibazo bafite ndetse nta numwe bafitiye ikirarane, abavuze ko tudahembwa baratubeshyeye cyane nta hantu bihuriye n’ukuri.”

Mu byavugwaga, ni uko hari amakimbirane hagati ya Gitifu w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre na Kampanyi  Mudacyahwa Ltd “Muhoza Irondo ry’umwunga” yavugaga ko hari konti nyinshi z’Umurenge zanyuzwagaho umusanzu w’irondo ry’umwuga, bigatuma iyo Kompanyi itabasha gushyira mu ikoranabuhanga uwo musanzu wabonetse nayo ikagwa mu gihombo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Yorodani mu Kagari ka Cyabararika, Munyaneza Albertine, avuga ko bo icyo bakora ari ugukusanya umusanzu w’irondo bakawuhuriza hamwe kuri MomoPay y’umurenge cyangwa bakayanyuza kuri konti imwe rukumbi bagira y’irondo ry’umwuga bagatanga raporo agasanga uburyo yaburiramo budashoboka kuko Gitifu ntaho ahurira n’iyo konti ifite abayishinzwe.

Yagize ati” Twe iyo umuturage atanze umusanzu we w’irondo duhita tuyashyira kuri Momo Pay y’Umurenge tugahita dutanga raporo y’abamaze kuyatanga, akusanyirizwa hamwe nayo agashyirwa kuri konti agahuzwa na raporo, abacunga iyo konti gitifu ntarimo ndabizi neza ni komite yindi.”

- Advertisement -

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre na Kompanyi Mudacyahwa Ltd nabo bavuga ko ibyo bibazo mu mikoranire yabo bidahari kandi ko niyo hari ibyaba byabaye bareba uko bikemurwa hifashishijwe amasezerano bagiranye.

Yagize ati” Mu by’ukuri biriya byavuzwe ntaho bihuriye n’ukuri konti icishwaho amafaranga irazwi kandi yemejwe n’inama njyanama, uwabikenera wese yaza tukabimuha akabigenzura no muri raporo biragaragara, konti ifite komite iyigenzura ndetse n’iyo komite sinyibamo byose birazwi.”

Akomeza agira ati” Nta kibazo dufitanye n’iriya Kompanyi Mudacyahwa kuko ntacyo bari batugaragariza kugeza ubu kandi n’uyu munsi navuganye nabo. Ngira ngo hari n’icyagaragazwa twareba uko tugikemura twifashishije amasezerano twagiranye.”

Umuyobozi wa Mudacyahwa Ltd, Mudacyahwa nawe ubwo twamubazaga kuri ibi bivugwa, aduha undi mukozi w’iyi kompanyi witwa Hategeka Augustin avuga ko kugeza ubu nta muntu bafitanye ibibazo kuko ibyo bakora bifitiwe amasezerano bagenderaho.

Yagize ati“Niba irondo ry’umwuga rifite ibibazo mu mikorere yaryo ntabwo bakwiye kutuzanamo nta kibazo dufitanye na Gitifu, dufite amasezerano dukoreraho, ahagaragaramo ikibazo gifite uko cyakemurwa ntabwo twahangana twareba uko biteganyijwe gukemurwa, ntabwo byari byaba rero.”

Umurenge wa Muhoza niwo wonyine mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze watangiye kugerageza ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe kuva mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwahisemo ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’ingenzi zizafasha kwihutisha iterambere n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Biteganijwe ko muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) muri 2024 serivisi zose 100% zizaba zitangirwa mu nzego za Leta zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

JEAN CLAUDE BAZATSINDA
UMUSEKE.RW i Musanze