MUSANZE: Ba nyiri amahoteli n’abandi bo mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa mu Karere ka Musanze barasabwa gukomeza kwita no guteza imbere ubuziranenge kugira ngo hashyigikirwe ubukerarugendo kandi hagabanywe ingano y’ibitumizwa mu mahanga kandi byaboneka imbere mu gihugu.
Mu Karere ka Musanze iterambere rirushaho kwihuta bijyanye n’igishushanyo mbonera cyawo, usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa umunsi ku munsi, hari n’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru yakira abakerarugendo baturutse ku Isi yose.
Abo mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa kuva ku muhinzi kugera ku biribwa bigaburwa ku isahani bashishikarizawa gushyira imbere ubuziranenge.
Ni mu gihe kuri ubu mu gihugu hose amahoteli afite ikirango cy’ubuziranenge ari 16 agera kuri ane mu Karere ka Musanze niyo afite icyo cyangombwa ku rwego Mpuzamahanga.
Ba nyiri amahoteli zifite ibyangombwa by’ubuziranenge bavuga ko kuva babona ibyemezo by’ubuziranenge umubare w’ababagana urushaho kwiyongera.
Niyigena Jeannette, Umuyobozi w’umusigire wa La Palme Hotel avuga ko bita cyane ku itegurwa ry’amafunguro by’umwihariko kuva mu murima kugeza ku isahane y’umukiliya.
Yagize ati “Uko ibiribwa byafashwe byakirwa, hanyuma uko bitegurwa n’ibibikwa uko bibikwa, mbega kuva mu murima kugeza biherejwe umukiliya ku meza.”
Yakomeje agira ati” Ubu abakozi bacu bari gukora ibyo bazi ndetse n’abakiliya bariyongereye ku buryo imikorere yacu ubu imeze neza kandi dukomeza kubimenyekanisha.”
Muri La Palme Hotel bafite umukozi ushinzwe gukurikirana abahinzi kugira ngo ibyo bagemura bibe byujuje ubuziranenge.
- Advertisement -
Padiri Nizeyimana Celestin, Umuyobozi wa Fatima Hoteli avuga ko urwego bariho mbere rwazamutse, ubu batanga ibiryo bizeye umutekano wabyo.
Ati “Ntabwo tukigura ibiryo ku isoko uko tubonye cyangwa ngo tubikure mu mirima, dufite natwe ababiduha bazi ibisabwa kuko kugira ngo twakire ibiribwa dufite ingamba dukurikiza.”
Sibomana Victor ni umuhinzi wo mu Murenge wa Kinigi avuga ko kuba bakorana n’amahoteli mu kwita ku bwiza by’ibyo babagemurira byatumye nabo bazamura umusaruro ndetse bikabaha n’inyungu.
Yagize ati” Twarahuguwe tumenya ibyo amahoteli aba akeneye ndetse n’abakiliya babo, ubu tubyitaho kandi biduha umusaruro bigatuma ubuhinzi bwacu buduteza imbere.”
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB, Mulindi Jean Bosco, avuga ko u Rwanda rushyize imbere kubaka inganda n’ibindi bikorwa bikora ubucuruzi bushingiye kuri serivisi, amahoteli agezweho kandi atanga serivisi inoze.
Avuga ko kwakira inama, imikino, ibirori, kureshya ba mukerarugendo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ari bimwe mu bikorwa u Rwanda rushyize imbere mu guteza imbere ubukerarugendo na serivisi nziza kugira ngo bikomeze kuba inkingi mw’ikorezi y’ubukungu.
Nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge (RSB) avuga ko ibiribwa bigomba kwitabwaho kugira ngo bitagira ingaruka biteza.
Yagize ati “Ni ngombwa kubyitaho uhereye kuri urwo ruhererekane nyongeragaciro ruva mu buhinzi kugira ngo babandi batugenderera ndetse natwe tubone ibyo biribwa byujuje ubuziranenge.”
Gahunda yo kugenzura niba hoteli zujuje ibisabwa imaze imyaka itatu, aho kuri ubu hoteli 18 n’ibigo bitunganya ibiribwa bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Hagenzurwa amahoteli buri gihe bagamije kureba ko ubuziranenge bw’ibiribwa bukomeza kwitabwaho kuva bikiri mu mirima kugeza bigeze ku isahani aho abantu babifatira bakabifungura.
Amwe mu mabwiriza agenderwaho kugira ngo hatangwe icyemezo cy’ubuziranenge harimo ayitwa HACCP afasha kugaragaza ibintu byakonona ubuziranenge by’ibiribwa ndetse n’uburyo byakumirwa, uhereye mu murima kugera ku isahane.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Musanze