Muyango yatumiwe mu gitaramo cyo gusigasira ibikomeje kugerwaho muri Gakondo

KUBWIMANA Bona KUBWIMANA Bona
Muyango yatumiwe nk’umuhanzi w’icyubahiro

Iganze Events yateguye yateguye igitaramo cya gakondo itumiramo umuhanzi Muyango nk’umuhanzi w’icyubahiro uzatanga impanuro ku bahanzi bato biyeguriye umuziki wa Gakondo.

Muyango yatumiwe nk’umuhanzi w’icyubahiro

Muyango Jean Marie azataramana n’Itorero Inyamibwa rya AERG ndetse n’itsinda Indashyikirwa Gakondo Iganze.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba taliki ya 30 Kamena 2023 muri Camp Kigali.

Umuvugizi wa Iganze Events Niganze Lievin avuga ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusigasira ibikomeje kugerwaho muri muzika nyarwanda uhereye ku mubare ugenda wiyongera w’abahanzi bato biyeguriye umuziki gakondo.

Ati “Kizajya kiba ngaruka mwaka, gihuze urubyiruko rukora ijyana gakondo hamwe n’umunyabigwi ubimazemo igihe kugirango abasangize ubunararibonye afite kuri uyu muziki.”

Kwinjira muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ahazabera iki gitaramo cyiswe ’Gakondo Connect’ ni 10.000Frw mu myanya isanzwe, 15.000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 200Frw ku meza y’abantu umunani.