Ngoma: Bambukira mu bwato bwashyira ubuzima mu kaga

Abakoresha ikiraro gihuza Akarere ka Ngoma  na Bugesera  bavuga ko bafitiye impungenge ubwato bakoresha bambuka kuko ari buto kandi bujyamo abantu n’ibintu  byatuma bagira impanuka. Ubuyobozi bwo bwabasabye gukomeza gutegereza imirimo yo kubaka umuhanda Ngoma-Bugesera  ikarangira.

Ubwato buto bwifashishwa bafite impungenge zo kuba bwarohama ahanini ko buvangwamo abantu n’ibintu

Hashize igihe iki kiraro gisenyutse  bitewe n’imvura nyinshi, bituma abakorera ingendo mu karere ka Ngoma banyuze mu Karere ka Bugesera bibasaba guca inzira inyura mu Karere ka Rwamagana.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba bambuka bakoresheje ubwato babifitiye impungenge .

Umwe ati ” Nigeze kwambuka turi benshi harimo , ibintu , abantu dupakiye. Nari mfite ubwoba. Icyo gihe harimo n’umurwayi wo mu mutwe ku buryo iyo abugaragaza twari kurohama twese.

Undi nawe avuga ko  hari abakorera ingendo mu Karere  ka Bugesera basigaye bagorwa kwambuka bigatuma bahitamo kureka urugendo cywangwa bakazenguruka iRwamagana no mujyi wa kigali.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie, yavuze ko abaturage bakomeza gutegereza  imirimo yo kubaka umuhanda uhuza uturere twombi ikarangira.

Ati “Hari ubwato bukoreshwa muri iyi minsi kandi bambukira Ubuntu.Ikingenzi ni uko bamenya ko birajyana n’umuhanda kandi umuhanda uri gukorwa,haba ku ruhande rwa Ngoma, haba ku rwa Bugesera, harimo ikompanyi ziri gukora.”

 Akomeza agira ati “Rero kiriya kiraro kizubakwa  kijyanirane n’uwo muhanda kuko ntibakubaka umuhanda  ku mpande zombi ngo ikiraro bagisige kimeze gutyo, nacyo kirimo.”

Ubuyobozi buvuga ko kuba abaturage bari kwambuka  hifashishijwe ubwato buto ari uburyo bw’igihe gito.

- Advertisement -

Niyonagira ati “Ni uburyo bwo kubafasha, ntabwo washyiraho ibintu bihambaye ngo tuzajya kuzana ubwato nk’ubwo muri Kivu kuko ntabwo ari ikivu, ntabwo ari ahantu bazahora bakoresha amato, ni uburyo butarambye abantu bagomba kwifashisha. Ariko  biracunzwe, nta muntu uzagwamo kuko birizewe kandi haba hari n’abantu ku kiraro bakurikirana uburyo bambuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma  avuga ko atakwemeza igihe imirimo yo kubaka umuhanda n’ikiraro gusa iri kwihutishwa.

Ati “Ntabwo aka kanya nakubwira ngo imirimo iteganyijwe kurangira ryari ariko iri kwihutishwa,turavugana umunsi ku munsi, igihe cy’imvura cyari gihari cyavuyyemo,ubu twese turahangayitse kugira ngo gikorwe vuba kandi dufite ikizere.”

Abaturage bo bavuga ko imirimo yo kubaka ikiraro yatangira ndetse ikanihutishwa kuko bafite impungenge  zo kwifashishwa ubwato.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE I Ngoma