Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Company Limited, yahumurije abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse anibutsa abakeba ko mu gihe cyose agihari atazaborohera kandi atiteguye kurekura na rimwe.
Mu myaka itatu uyu mugabo amaze ari umuyobozi muri iyi kipe yo ku Mumena, yahagarageje impinduka zirimo kugarura igitinyiro ikipe yahoranye mbere y’uko aza.
Mvukiyehe yubatse Kiyovu ihanganira ibikombe n’ubwo ataragira amahirwe yo kwegukana icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro kuri manda ye.
Nyuma yo kubura igikombe cya shampiyona mu myaka ibiri ishize nyamara ikipe abereye umuyobozi yari ifite ayo mahirwe, yongeye kugaragaza ko iyi kipe izaba ikomeye n’ubundi mu wundi mwaka w’imikino ugiye kuza.
Mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Kiyovu, Mvukiyehe yabanje guhumuriza abayikunda ndetse agenera ubutumwa abakeba bamutega iminsi.
Ati “Biragoye kumbona ndi muri shampiyona ntifuza gutwara igikombe. Nabonye Kiyovu Sports itwara ibikombe nkiri muto ariko ubu ndagira ngo mbone Kiyovu Sports itwara igikombe ndi umuyobozi. Ni zo ndoto zanjye. Igihe cyose mpari ni uguhatana.”
Uyu muyobozi yakomeje amenyesha abibaza ko iyi kipe yaba igiye kuba insina ngufi isoromwaho urukoma, atari ukuri ko ahubwo azakomeza gutambamira abakeba bose bahanganiye muri shampiyona.
Ati “Nta gahenge nzaha ba mukeba nimba mpari. Ibintu byose twarize, ubu ni uguhangana tugatwara igikombe.”
Mvukiyehe akomeza avuga ko n’ubwo ikipe itabashije kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko hari ibyo kwishimira birimo ko ikipe igenda ikura uko iminsi yicuma.
- Advertisement -
Avuga ko kimwe mu byabakoze mu nkokora, harimo no guhindagurika kw’abatoza byatumye intego za yo zikomwa mu nkokora. Ikindi yavuze cyabakomye mu nkora, ni ugutandukanya ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Company ya Kiyovu Sports.
Abajijwe ku kuba ikipe bivugwa ko izatandukana n’abakinnyi benshi ndetse beza bari ngenderwaho, uyu muyobozi yasubije ko n’ubwo hazasohoka benshi beza ariko hazaninjira abandi beza bazaha ibyishimo abakunzi b’ikipe.
Yakomeje avuga ko banakuye isomo mu byababayeho umwaka ushize, ari na yo mpamvu bifuza gukora buri kintu mu gihe gikwiye. Aha yavuze ko ikiri imbere ubu ari ukubanza gushyiraho ubuyobozi bw’ikipe kuko abandi basoje manda. Ibyo mu gihe birangiye hagahita haza umutoza uzigurira abakinnyi azakinisha.
Urucaca rwasoje shampiyona ruri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 63 rwanganyaga na APR FC yarurushije ibitego. Iyi kipe yabonye umwanya wa Kane mu gikombe cy’Amahoro.
UMUSEKE.RW