Ntwari Fiacre wavuzwe muri Police yerekeje muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu wa Mbere w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, Ntwari Fiacre uherutse kuvugwa mu kipe y’abacunga umutekano, yafashe indege imuganisha muri Afurika y’Epfo gushaka akazi.

                                                 Ntwari Fiacre [uri iburyo] yerekeje muri Afurika y’Epfo
Mu minsi ishize havuzwe amakuru menshi kuri uyu munyezamu wagize umwaka mwiza w’imikino 2022/2023. Amwe yamuganishaga muri Police FC, andi akamuganisha muri APR FC n’ubwo hari andi yamuganishaga hanze y’u Rwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu musore yerekeje muri Afurika y’Epfo gusoza ibiganiro n’ikipe bumvikanye, ndetse byitezwe ko azayisinyira mu gihe nta cyaba gihindutse.

Mu kiganiro aherutse kugirana na UMUSEKE, Ntwari yemeye ko muri Afurika y’Epfo hari ikipe baganiriye ndetse ko bigenze neza yayisinyira amasezerano. Yanavuze kandi ko abashinzwe kumushakira akazi, bari no kuganira n’izindi kipe zo muri Arabie Saoudité mu Cyiciro cya Kabiri. Ibi bigahita bitandukana n’amakuru yamujyanaga muri Turquie no muri Maroc.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyamabaga ze, yashimiye cyane umuryango mugari wa AS Kigali mu gihe yari ahamaze, ndetse avuga ko azahora yibuka ibihe bagiranye.

Fiacre yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC ndetse aranayikira, ahava ajya muri Marine FC aho yavuye aza muri AS Kigali mu 2021.

                                                                           Yashimiye cyane AS Kigali
                                                  Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi

UMUSEKE.RW