Nyanza: Barasaba ishyingurwa ry’imibiri ibitse mu tugari

Abarokotse jenoside bo mu cyahoze ari Komini Murama mu gice cyegereye umugezi wa Mwogo ubu ni mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe nuko mu tugari habitse imibiri 11 imaze imyaka ibiri ikaba itarashyingurwa.

Umugezi wa Mwogo wajugunywemo abatutsi benshi bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Basabwe ubwo mu cyahoze ari Komini Murama bibukaga ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Dusabeyezu Jean uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu kagari ka Nyarurama yavuze ko bagihura n’imbogamizi zirimo nuko hari abantu imibiri yabo imaze imyaka irenga ibiri ibitse mu tugari idashyingurwa.

Yagize ati”Iyo mibiri hakwiye gukorwa ibishoboka byose igashyingurwa mu nzibutso abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 byadufasha byibura tukamenya ko hari abacu byibura bashyinguwe aho kubikwa mu tugari”

Komiseri w’ubutabera muri IBUKA Bayingana Janvier avuga ko nta gikorwa cyatuma imyaka irenga ibiri ishira hari imibiri itarashyingurwa ko niba ari ugushaka amakuru hanakwifashishwa abatanga amakuru mu magereza bagashakishwa kuko abantu bafite ababishe hanabayeho Gacaca yewe nabo bari mu tugari hari abo bari baturanye bityo hakwiye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Niyo mpamvu hashyizweho iminsi 100 iba yaragenwe kugirango ibyo bibazo bikemuke bityo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bafatanye n’inzego ibyo bibazo bikemuke.”

Imibiri 11 ibitse mu tugari twa Rubona hari ibiri, Nyarurama hakaba umubiri umwe, Karama hakaba imibiri ine, Kadaho hakaba imibiri ibiri na Nyabinyenga hakaba umubiri umwe yose ikaba itarashyingurwa ababizi bavuga ko ihamaze imyaka irenga ibiri.

Janvier umuyobozi muri IBUKA avuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose iyo mibiri ibitse mu tugari igashyingurwa

Jean avuga ko hari imibiri yabishwe muri jenoside ibitswe imaze imyaka irenga ibiri mu biro by’utugari itarashyingurwa

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -