Nyanza: Umunyeshuri yishwe n’akabuno k’ikaramu

Umwana wiga mu ishuri ribanza riri mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza yamize akabuno k’ikaramu (agapfundikizo k’inyuma k’ikaramu) ubwo yari mu ishuri arapfa.

Umwana yarimo akinisha ikaramu amira agapfundikizo k’inyuma (bita akabuno k’ikaramu)

Nyakwigendera yitwa Dushime Patrick yari afite imyaka icyenda y’amavuko yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu, mu kagari ka Ngwa, mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Kayigyi Ange yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yamize akabuno k’ikaramu ari mu ishuri.

Ati “Yari mu ishuri ari kumwe n’abandi amira akabuno k’ikaramu, karayoba aho kunyura mu nzira y’ibiryo kanyura mu nzira y’umwuka karahafunga ntiyabona uko ahumeka.”

Pasitori Kabayiza Louis umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarutovu yabwiye UMUSEKE ko bihutiye ku mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gatagara biranga, yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza ariho yaguye.

Pasitori Kabayiza akomeza avuga ko bategereje ko RIB ikora isuzuma umurambo bakaba bahabwa uburenganzira bwo gushyingura nyakwigendera.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza