Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuri Serena Hotel.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia ku meza

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ku gicamunsi cy’ejo nibwo yageze mu Rwanda mu rugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibibihugu.

Akigera i Kigali, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Hichilema yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’, ikaba yaratangiye kuri uyu wa kabiri.

Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika.

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika.

Azasura kandi Uruganda rukora ibiribwa byuzuye intungamubiri by’umwihariko bifasha mu mikurire y’abana no kurwanya imirire mibi mu Rwanda (Africa Improved Foods: AIF) ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Kigali kiri i Masoro.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’itsinda bazanye bagirana Ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi, umuhango uzakurikirwa no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Hichilema yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, [CHOGM], yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022.

- Advertisement -

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEK.RW