Polisi iratanga ubutumwa nyuma y’uko umuturage abonye imbunda 2

Rubavu: Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye UMUSEKE ko abantu bakwiye kwihutira gutanga igikoresho cyose cya gisirikare babonye ku nzego zibishinzwe, ni nyuma y’uko umuturage abonye imbunda 2 zishaje.

Imbunda zari zizingiye mu masashe ariko zaratoye ingese

Ku wa Gatatu nibwo mu murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari Makurizo, Umudugudu wa Makurizo II, habonetse imbunda ebyiri ( M 16 rifle na G3 gun).

Umuhinzi witwa RWAHAMA Sandere w’imyaka 43 ni we wazibonye arimo yihingira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye UMUSEKE ko izi mbunda zishaje cyane ku buryo bikekwa ko ari izo abacengezi bahishe mu myaka ya 1998.

Ati “Ni imbunda zishaje cyane bigaragara ko zahageze muri bya bihe by’Abacengezi, igihe bateraga mu 1998, 1997.”

Yavuze ko izi mbunda nyuma yo kuzibona zashyikirijwe inzego zibishijwe kuko ngo bene ziriya barazangiza.

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari uko igihe cyose babonye igikoresho cya gisirikare bagiha inzego za Polisi cyangwa Gisirikare zibegereye.

Izi mbunda zabonetse zipfunyitse mu ma sashe.

Bikekwa ko izi mbunda ari izo mu gihe cy’intambara y’abacengezi yibasiye Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu myaka ya 1997-1998

UMUSEKE.RW

- Advertisement -