RDC: Imirwano yubuye M23 ikozanyaho na Mai Mai

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru, muri teritwari ya Rutshuru, imirwano yongeye kubura ndetse ngo hashize ibyumweru bibiri, imitwe irimo Mai Mai ikozanyaho na M23.

M23 yongeye gukozanyaho n’imitwe irimo Mai Mai

Radio Okapi ivuga ko imirwano iri kubera by’umwihariko mu duce umutwe wa M23 ufitemo ibirindiro.

Kubera iyo mirwano, abatuye mu bice bya Bukombo,Kabizo,Kitshanga bamaze  guhunga bava mu byabo.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023,umuyobozi ushinzwe ubuzima mu  gace ka Bambo,Kasereka Mupira Zephirin yarasiwe iwe mu rugo ndetse ahita yitaba Imana.

Iyo nsanganya yabereye Bambo,umujyi uri mu maboko y’igisirikare cya Leta ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai .

Andi makuru avuga ko ugukozanyaho hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai kwabaye no mu duce twa Bwito na Bwisha.

Indi  mirwano yabaye kuwa Gatanu, yabaye no mu duce twa Busanza,mu Mudugudu wa Kabira, agace kari hafi y’umupaka  wa Uganda.Amakuru  avuga ko ari M23 yatewe n’umutwe wa Mai Mai.

Iki kibazo cy’umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo. Aha umutwe wa M23 bivugwa ari wo wateye uwa Mai Mai. Ugu gukozanyaho kwanabaye muri Lubweshi, Shonyi, Kavumu, Kitwayovu.

Ikinyamakuru Radio okapi .net kivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi,Rusekera,Kanaba muri gurupema ya Tongo.Kubera iyo mirwano, ibikorwa bimwe iteza imbere abaturage byahungabanye.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 wasabwe n’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba guhagarika imirwano ndetse ukarambika intwaro hasi.

Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabye ariko wifuza ibiganiro n’umuhuza muri iki kibazo,Uhuru Kenyatta cyane ko leta ya Congo yo ivuga ko itajya mu biganiro n’umutwe yita  uw’iterabwoba.

Leta ya Congo ishinja uRwanda kuba inyuma ya M23,ibintu impande zombi zidahwema guhakana zivuye inyuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW