Ruhango: Meya yasabye abafatanyabikorwa kwisanzura, bagateza imbere umuturage

Mu gutangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bagize JADF Ruhango umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye abafatanyabikorwa bari mu karere ayoboye, ko nta n’umwe bafata nkaho ari muto kuko iyo barenze umwe bo bishima.

Imurikabikorwa riri kubera mu Ruhango rizamara iminsi itatu

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yasabye abafatanyabikorwa kwisanzura, kandi ntibatinye kugera mu biro bya Meya.

Ati “Twishimira ko abafatanyabikorwa bose twakira baza bari mu murongo wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho aganisha ku mibereho y’umuturage aharanira iterambere rye.”

Meya Habarurema akomeza agira ati “Abafatanyabikorwa muze mwisanzure mu biro byange nkaho ari ibyanyu, dufatanye kuko uriya muturage aramutse agize imibereho mibi biriya biro sinabyicaramo, kuko inshingano naba narahawe ubwo zaba zananiye.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa bemeje ko hari ibikorwa na bo ubwabo bakora ntibimenyekane bitewe no kutabivuga.

Akarere ka Ruhango gafite abafatanyabikorwa batandukanye bageze kuri 40

Umwe muri bo ati “Nigeze kuba ndi kumwe n’umuyobozi ku rwego rw’igihugu, ndi mu biro bya Meya mubwira ko ataza mu bikorwa byacu ariko nsanga amakosa ari ayanjye kubera ko ntari narabimubwira, gusa ubu byarakosotse.”

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bagize JADF Ruhango Linziziki Damien avuga ko iri murikabikorwa rigiye kumara iminsi itatu rizasozwa taliki ya 16/06/2023.

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bazakomeza kuryitabira, kandi na bo bakamenyana ndetse abafatanyabikorwa nabo bakamurika ibyo bakora.

Akarere ka Ruhango gafite abafatanyabikorwa 40, imurikabikorwa barimo rizamara iminsi itatu.

- Advertisement -

Mu bindi Meya Habarurema yifuza ni uko abafatanyabikorwa bajya bakorana n’itangazamakuru kuko ibikorwa iyo bikorwa bitavugwa bimera nkaho nta bihari.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango asaba abafatanyabikorwa kwisanzura mu biro bye bakabifata nk’ibyabo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW / Ruhango