Ruhango: Umugabo yatemye umwana we

Iyakaremye Yasson yafashe umuhoro awutemesha umuhungu we aramukomeretsa bikabjje, ubu arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Muremure giherereye mu Murenge wa Kinihira.

Akarere ka Ruhango mu ibara ritukura

Iyakaremye Yasson w’Imyaka 67 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitinda mu Murenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango.

Abo baturanye bavuga ko uyu mugabo babonye afata umuhoro atangira gutema umuhungu we Nshimiyimana Joseph w’Imyaka 18 y’amavuko, ariko ntibabasha kumenya icyamuteye kumutema.

Abo baturage bavuga ko babanje gutabara uwatemwe kugira ngo ajyanwe kwa Muganga kuko aribyo byihutirwaga, ibindi babiharira Inzego zibishinzwe.

Umwe yagize ati “Twahageze dutabaye dusanga yamutemye atangiye kuva amaraso menshi ahantu hatandukanye ubu yageze kwa Muganga kandi yatangiye kuvurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko uru rugomo rwabaye nijoro, kandi amakuru yahawe yemeza ko mbere y’uko Iyakaremye atema umwana we, babanje gutongana bashaka no kurwana.

Ati “Uyu mugabo yashatse kwitabara arahubuka afata umuhoro awutemesha umuhungu we.”

Gitifu Uwamwiza avuga ko Iyakaremye yashyikirijwe Inzego z’ubugenzacyaha, uwatemwe na we akaba ari kwa Muganga.

Ati “Andi makuru arambuye ndayabaha mvuye kwa Muganga, ubu ndi mu Muhanda njyayo.”

- Advertisement -

Gitifu avuga ko intandaro y’ayo makimbirane itaramenyakana, gusa akavuga ko uyu mugabo n’umwana we yatemye batonganye ndetse bashaka kurwana.

Abaturage bavuga ko Iyakaremye Yasson afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Kabagari.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW