Rulindo: Igishushanyo mbonera cy’akarere cyasobanuriwe abayobozi

Inzego z’ibanze harimo abayobozi b’imidugudu kugera ku rwego rw’akarere basabwe gutanga serivisi nziza mu gihe basobanurira abaturage uko igishushanyo mbonera cy’akarere cyateganyijwe, kandi bakabikorana indangagaciro itarangwamo ruswa.

Akarere ka Rulindo kasabye abayobozi kubaha ibiri muri iki gishushanyo mbonera

Kuri uyu wa 23 Kamena 2023 mu karere ka Rurindo hateranye inama y’abayobozi bahagarariye abaturage n’ izindi nzego zitandukanye, hagamijwe gufasha no kwigisha abaturage uburyo bagomba kubahiriza igishushanyo mbonera giteganywa.

Mu buso bw’akarere ka Rulindo bateganya ko 55,5% bigomba kubaho ibikorwa by’ubuhinzi bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa, ndetse bakaba basagurira n’amasoko.

Aho abaturage bagomba gutura hagenewe ubuso bungana na 8,6%, ahaterwa amashyamba ni 19,8%, ahari ibishanga ni 5,6%, n’ahazashyirwa ibikorwa remezo hateganyijwe Hegitari 442 by’ubuso bw’akarere.

Ubuyobozi bwasobanuye ko abaturage bakora ubucuruzi bakiteza imbere ku buso bungana na 0,6 by’ubutaka bw’akarere, ahazashyirwa ibikorwa bya leta hangana na 0,1%, ahagenewe amazi ni 0,4%.

Mukanyirigira Judith Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yasabye abahagarariye abaturage kuzirikana ko gutura neza ari uburenganzira bw’abaturage bagendeye ku mahitamo yabo, bakamenya kuringaniza imbyaro kuko abaturage biyongera ariko ubutaka ntibwiyongere.

Ati: ”Turi mu turere twa mbere dukorewe igishushanyo mbonera, ikiriho ni uko tugomba gutura tukamenya ko tubyara ariko ubutaka ntabwo bwiyongera”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith

Yabasobanuriye ko nta muntu wemerewe guhindura ibyakozwe ku gishushanyo mbonera, atabanje kwandikira ibaruwa akarere, ndetse bitemejwe n’urwego rubishinzwe (Cabinet) nk’uko amategeko abiteganya.

Mayor wa Rulindo yabasobanuriye ko hari ibice byagenewe guturwamo nka Masoro, Ngiryi, Mugote, Kinzuzi na Ntarabana, gusa asaba abayobozi b’ibanze kudahutaza abaturage batuye ahatagendanye n’igishushanyo mbonera cy’akarere, bakazimuka biturutse ku bushobozi bwabo.

- Advertisement -

Yabasabye kubasobanurira ko batemerewe guhabwa icyangombwa cy’ubutaka mu gihe bari ahatagendanye no gutura.

Yongeyeho ko umwihariko cyane bagomba kwigisha no gusobanurira abatuye mu manegeka ngo badakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko bikunze kugaragara mu turere dutandukanye.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro Nizeyimana Jean Marie Vianney, ashima ko hatekerejwe ubuso buhagije bwo gushyiraho ibikorwa remezo.

Yavuze ko asaba abo bakorana kwitandukanya na ruswa kuko itesha icyubahiro hagati y’umuyobozi wayifashe n’umuturage, kuko iyo umuturage ahaye ruswa umuyobozi ngo ntiyongera kumwubaha nk’uko yari asanzwe amufata.

Ati: “Turashima ko hari ahatekerejwe ubuso buhagije bw’amashuri, amavuriro, n’amarerero y’abana, igisigaye ni uko tugomba gukora neza umukoro wo kwigisha abaturage, kandi bigakorwa neza bidasabye kwaka ruswa abo tuyoboye”.

Abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu bitabiriye inama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyaruguru Mushayija Geoffrey yasabye abitabiriye inama kuzuza inshingano bahabwa.

Ati: “Ni inshingano kubigira ibyanyu, mujye mutekereza ko aho muyoboye muhagarariye n’undi muyobozi wese udaturiye aho muri, mufashe abaturage, mubasobanurire neza kandi muzirinde kubaka ruswa”.

Inama yahuje inzego z’ibanze yanitabiriwe n’inzego zitandukanye, harimo abahagarariye ikigo cy’ miyoborere RGB, umuyobozi wa Polisi mu Majyaruguru ACP Fransis Muheto, n’umukozi w’urwego rw’umuvunyi P.S Mbarubucyeye Xavier wasabye abitabiriye inama kwirinda ruswa kuko ishobora kubateza ibihano bitandukanye.

UMUSEKE.RW/ Rulindo