Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yapfuye

Umuherwe wabonye amafaranga binyuze mu bigo by’itangazamakuru, Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yapfuye afite imyaka 86 y’amavuko.

Silvio Berlusconi wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani yapfuye

Silvio Berlusconi yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani kuva mu 1994, no mu mwaka wa 2011.

Ishyaka rye Forza Italia party ni rimwe mu yagiranye ubufatanye n’ihuriro ry’ashyaka ayoboye Ubutaliyani muri iki gihe.

Hari hashize iminsi mike Silvio Berlusconi asubiye mu Bitaro, akaba yari arwaye indwara yitwa “leukaemia”.

Ubutegetsi bwa Silvio Berlusconi bwagiye burangwa no kumurega ibirego bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa ndetse no kunyereza imisoro.

Yapfiriye mu Bitaro byitwa San Raffaele mu mujyi wa Milan.

Silvio Berlusconi yavutse mu 1936 mu muryango ufite ubukungu bwo hagati w’i Milan nibwo nyuma yaje gutangira ubushabitsi ashinga ikigo Mediaset, kikaba gicuruza ibijyanye n’itangazamakuru.

Mu mwaka wa 1986 kugeza mu 2017 ni we wari utunze ikipe ya AC Milan.

Ishyaka rye Forza Italia yarishinze mu 1993. Nyuma y’umwaka umwe gusa Berlusconi yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, nyuma yongera gutorerwa indi manda hagati ya 2001 kugera 2006.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2008 yasubiye ku butegetsi, ariko mu 2011 asabwa kwegura kubera ubukungu bw’igihugu butari bumeze neza.

Berlusconi yahamwe n’ibyaka byo kunyereza imisoro mu 2012, akatirwa gukora imirimo nsimburagifungo, ariko aguma kuba iwe mu mujyi wa Milan.

Imiziro yari imuriho yaje kuvaho mu matora rusange ya 2018, ishyaka rye Forza Italia rishyira hamwe imbaraga zaryo n’ihuriro ryitwa League and Brothers of Italy ariko bagira amajwi 40%.

Mu mwaka wa 2019, Berlusconi yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse mu matora rusange yo mu Ukwakira 2022, ishyaka rye ryagarutse ku butegetsi ryiyunze n’ishyirahamwe riyobowe na Giorgia Meloni rya Brothers of Italy.

Berlusconi yari yanatorewe kuba Senateri.

The Guardian

UMUSEKE.RW