Tennis: Abaje muri Billie Jean King basuye Urwibutso rwa Kigali

Nyuma y’iminsi itatu hatangiye irushanwa rya Tennis rya Billie Jean King Cup riri kubera mu Rwanda, Ibihugu byose byitabiriye byasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaje muri Billie Jean King Cup bose basuye Urwibutso rwa Kigali rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Guhera ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, mu Rwanda hari irushanwa rya Tennis ryitiriwe igihangange muri uyu mukino, Billie Jean King.

Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Kigali, riri gukinirwa ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.

Kuri uyu wa Gatatu, hakinnye itsinda rya Kabiri (B) ririmo amakipe atandatu, mu gihe itsinda rya Mbere (A) ririmo u Rwanda, ryaruhutse.

Nyuma y’imikino y’uyu munsi, amakipe yose yahise afata urugendo rugana ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Basuye ibice byose bigize uru Rwibutso, basobanurirwa amateka yaranze Igihugu mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Imikino y’umunsi wa Gatatu yabaye kuri uyu munsi:

Mialy Ranaivo (MAD) 2-0 (6-1, 6-1) Marietou Andre (Sénégal)

Mekedes Chumet (Ethiopia) 0-2 (6-1, 6-0) Shana Martin Mao (Tanzania)

- Advertisement -

Linda Claire Eloundou
Nga (CAM) 2-0 (6-1, 6-0) Seapei Senatla (Lesotho)

Helen Khumalo (Moz) 0-2 ( 6-3, 6-4) Gabriela Martins (Angola)

Marie Noel Odongo (Congo Brazza) 0-2 (6-0, 6-0) Marie Micheline Bosman Egate (DR Congo)

Basobanuriwe amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste yari yajyanye n’amakipe muri uyu muhango
Bakoze urugendo rw’amaguru rugana ku Gisozi
Amakipe yose yari ahari
Ibihugu 11 byose byari muri iki gikorwa
Abasifuzi basinye mu gitabo cyabugenewe

UMUSEKE.RW