Mbere y’uko hatangira irushanwa rya Tennis ryitiriwe igihangange muri uyu mukino gikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Billie Jean King, Abanyarwandakazi bazahagararira u Rwanda bahamya ko batanga ibyishimo i Kigali.
Guhera ku wa Mbere tariki 5 kugeza ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, mu Rwanda hazaba hari kubera irushanwa mpuzamahanga rifatwa nk’Igikombe cy’Isi mu bagore, ryiswe Billie Jean King Cup. Mbere ryitwaga Fed Cup, rikaba rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.
Iri rushanwa rizahuza Ibihugu 11 birimo n’u Rwanda ruzaryakira. Abanyarwandakazi batanu bazifashishwa muri iri rushanwa, bamaze ukwezi n’icyumweru kimwe bakora imyitozo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Uwamahoro Bimenyimana Eric yavuze ko afitiye icyizere abakinnyi afite ariko kandi ashimangira ko ari bo beza mu Gihugu.
Ati “Abo nabonyemo ubushobozi mu bakobwa dufite muri iki gihugu ni abo batanu, ni bo bitwara neza kandi ni abahanga. Imyiteguro imeze neza, nta mukinnyi ufite ikibazo kandi icyizere ni cyose. Bose bafite inararibonye nubwo hari abaryitabiriye bwa kabiri n’abaryitabiriye bwa mbere ariko bitavuze ko bagiye barushanwa cyane.”
Uretse uyu mutoza, na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge Olive, yavuze ko we na bagenzi be bahagaze bwuma kand bari mu mwuka mwiza ubemerera kuzatsinda uwo ari we wese.
Ati “Icyiza cy’umwiherero udufasha kumenya hagati yacu, tukajya hamwe nk’ikipe, tugashakira hamwe ibisubizo. Ni irushanwa riri ku rwego rwo hejuru ariko turiteguye, twiteguye kurwana tugatsinda. Ibihugu byose turi ku rwego rumwe kuko turi mu Itsinda rya Kane, ntiwavuga ngo Cameroun irakomeye kurusha u Rwanda. Twese dufite amahirwe.”
Ni ku nshuro ya mbere ribereye muri Afurika kuko ubusanzwe ryari risanzwe ribera mu bihugu by’i Burayi ndetse u Rwanda rwaryitabiriye bwa mbere mu 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Lithuania.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko ari ibyishimo kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi mikino yo mu Itsinda rya Kane izaba tariki ya 5-10 Kamena, anashimangira ko imyiteguro bayigeze kure kandi iri kugenda neza.
- Advertisement -
Ati “Ubufasha bwose twari dukeneye twarabubonye, inkunga ya ITF n’iya Minisiteri [ya Siporo], amakipe yose uko ari 11 yamaze kwemeza ko azaza. Imyiteguro imeze neza, nta kibazo dufite. Imikino izatangira ku wa Mbere.”
Avuga ku myiteguro y’Ikipe y’Igihugu, Karenzi ahamya ko aba bakobwa bitegute neza kandi babafitiye icyizere gihagije cyo kuzitwara neza.
Ati “Turaza gukora uko dushoboye turebe ko twazamuka mu cyiciro cya gatatu. Ni yo ntego dufite. Icya Kabiri, turizera ko bizashishikariza abana b’abakobwa gukina Tennis, n’abari muri uyu mukino bakabikomeza.”
Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Tennis muri Afurika y’Iburasizuba, Ntwali Thierry, kimwe mu bikomeje gutuma mu Rwanda hazanwa amarushanwa menshi, harimo kugira ibikorwaremezo bigezweho ariko kandi hakaba hari ubushake bwa Politiki mu gushyigikira Siporo.
Yongeyeho ko Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi ,ITF, rifasha amakipe y’ibihugu kwitabira imikino nk’iyi, ritaganga ibirimo ubufasha mu bijyanye n’ingendo.
Ku Cyumweru, tariki ya 4 Kamena 2023, ni bwo hazaba tombola ishyira ibi bihugu mu matsinda abiri aho rimwe rizaba ririmo amakipe atanu, irindi atandatu.
Buri kipe izaba ifite abakinnyi bane aho ku munsi w’umukino, igihugu gikina n’ikindi imikino itatu irimo ibiri mu bakina ari umwe [simples] n’undi umwe mu bakina ari babiri [doubles]. Buri mukino ubarirwa amanota atatu, igihugu gitsinze ibiri kikaba ari cyo cyegukana intsinzi.
Ku mukino, umutoza w’igihugu atanga abakinnyi babiri baza gukina imikino ibiri mu bakina ari umwe [simples] ndetse agatanga abakinnyi babiri bakinana [double].
Birashoboka ko irushanwa ryose ryarangira umutoza akinisha abakinnyi babiri gusa mu gihe yaba ababonamo ubushobozi. Aha, birashoboka kandi ko yaba afite abakinnyi babiri yizeye mu bakina ari umwe, noneho akanagira abandi babiri beza muri ‘double’.
Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 11 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu cya Billie Jean King Cup.
Muri iri rushanwa rya Billie Jean King Cup, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Uwamahoro Bimenyimana Eric, yahamagaye abakinnyi batanu azifashisha ari bo Umumararungu Gisèle, Tuyisenge Olive, Grace Gisubizo Ndahunga, Tuyishime Sonia na Mutuyimana Chantal.
Nyuma y’iyi mikino y’abakobwa, tariki ya 17-22 Nyakanga, u Rwanda ruzakira imikino y’ibihugu mu bagabo “Davis Cup” na yo ibibere ku bibuga byo muri IPRC Kigali.
UMUSEKE.RW