Abana b’u Rwanda biga mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain riri i Huye, begukanye ibikombe bibiri mu irushanwa rihuza amashuri ya PSG hirya no hino ku Isi.
U Rwanda rwatsinze Brésil ku mikino ya nyuma mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, no mu batarengeje 13.
Guhera tariki 02 Kamena 2023, i Paris mu Bufaransa hari kubera irushanwa rihuza abana biga umupira w’amaguru mu ishuri rya Paris Saint-Germain mu bihugu bitandukanye.
Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11 na 13, u Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri.
Mu batarangeje imyaka 13 rwabigezeho nyuma yo gutsinda Brésil biciye kuri penaliti 4-3 nyuma y’aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota yagenwe.
Uretse kandi mu batarengeje imyaka 13, no mu batarengeje 11 u Rwanda rwatsinze Brésil kandi biciye kuri za penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mino yegenwe y’umukino.
Ubwo bahagurukaga mu Rwanda, basize bijeje Abanyarwanda ko batagiye gutembera gusa, ahubwo bagiye kuzana ibikombe byose bazakinira.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW