Uburusiya burashinja Ukraine kurasa ikiraro gihuza Crimea n’ibindi bice

Intambara y’Uburusiya na Ukraine irakomeje, ubu Ukraine ni yo yubuye ibitero simusiga bigamije gusubiza inyuma Abarusiya no kubirukana mu bice bafashe.

Chonhar bridges ni ibiraro bibiri biteganye bihuza Intara ya Crimea n’amajyepfo ya Ukraine

Uburusiya buvuga ko Ukraine yarashe ikiraro kiri mu majyepfo y’icyo gihugu kinyuraho aberekeza mu Ntara ya Crimea yafashwe n’Uburusiya.

Ibisasu byarashe icyo kiraro ngo ni ibyakorewe mu Bwongereza.

Uburusiya buvuga ko ibiraro bibiri biteganye byitwa Chonhar bridges byangiritse n’ubwo nta muntu wakomeretse, bikaba byemejwe na Vladimir Saldo uyobora agace ka Kherson akaba yarashyizeho n’Uburusiya.

Yavuze ko ibisasu byo mu bwoko bwa Storm Shadow ari byo byakoreshejwe mu kurasa ibiraro “ku mabwiriza yatanzwe n’Ubwongereza”

Ibi biraro ni yo nzira ya bugufi ku bantu bava mu Ntara ya Crimea berekeza mu majyepfo ya Ukraine.

BBC ivuga ko ibi biraro binafasha guhuza umujyi Uburusiya bwafashe wa Melitopol, uri ku rubibi rw’Uburusiya na Ukraine ukaba ku nzira igana mu Ntara ya Crimea.

Vladimir Saldo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko ibisasu byacukuye imyobo minini kuri biriya biraro, avuga ko imirimo yo kubisana igiye gukorwa vuba, abakoreshaga ibyo biraro bakaba bashaka izindi nzira.

Ibisasu byangije cyane iki kiraro

Uburusiya bukoresha iriya mihanda kugira ngo bugere mu mujyi wa Melitopol buvuye muri Crimea.

- Advertisement -

Ingabo za Ukraine zishobora kuba zishaka kwangiza biriya biraro mu bitero zirimo, bigamije kwirukana Abarusiya mu bice bafashe, bikaba byaratangiriye mu Ntara ya Zaporizhzhia mu ntangiriro z’uku kwezi.

Uburusiya bwafashe intara ya Crimea bukoresheje ingufu za gisirikare mu mwaka wa 2014, nyuma mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Kabiri bushoza intambara ikomeye kuri Ukraine buturutse mu majyepfo.

Ingabo za Ukraine zabashije gufata igice cy’Amajyaruguru y’Intara ya Kherson ahagana ku ruzi rwa Dnipro.

Muri uku kwezi urugomero rw’amazi rwo kuri uwo mugezi bivugwa ko rwasenywe n’Uburusiya mu bikorwa byo guca intege ibitero by’ingabo za Ukraine.

Ukraine ariko yakomeje ibitero byayo, ndetse ibasha gufata uduce 8.

Ingabo z’Uburusiya na zo zakomeje kugaba ibitero zikoresheje ibisasu birasa kure, n’indege zitagira abapilote, bikibasira imijyi ya Ukraine harimo n’uwa Kryvyih Rih aho Perezida Volodymyr Zelensky avuka, zanarashe ku mujyi w’icyambu wa Odesa.

Uburusiya bushinja Ukraine kuba ari yo yarashe iki kiraro

BBC

UMUSEKE.RW