Ubushinjacyaha bwashinje Mico “ubwicanyi no gusambanya Abatutsikazi”

Ngo hari umukobwa basambanyije barangije bamukeba imyanya y’ibanga
Hari uwabujije Mico kwica Abatutsi amusubiza ko “Imana yabakuyeho amaboko”

Ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi, mu rubanza buregamo Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside byakorewe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yigaga.

Mico ahakana ibyaha byose aregwa

Ubushinjacyaha buvuga ko Micomyiza yasambanyije abagore, hari uwo yakase imyanya y’ibanga, ngo hari n’abo yasambanyije bakagenda yabacuje imyenda.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu tariki 07/06/2023, Ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura ibyaha Mico akurikiranyweho.

 

Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside

Ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu bwifashishije inyandiko mvugo z’abatangabuhamya batandukanye bashinja Jean Paul Micomyiza.  Bwavuze ko Jean Paul Micomyiza alias “Mico” yagiye agira uruhare rutandukanye mu iyicwa ry’Abatutsi benshi bamwe muri bo aranabica.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mico yagiye ajya mu bitero bitandukanye byishe Abatutsi benshi.

Umushinjacyaha yavuze ko Mico hari igitero yayoboye cyagiye guhiga Abatutsi bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, (i Butare) babashyira abasirikare babicira mu ishyamba rya Arboretum.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya washinje Mico ko yari umwe mu bantu batoranyijwe bajya mu mahugurwa kuri Stade Kamena, bigishwa imbunda ku buryo yanayigendanaga ari no kuri bariyeri.

Umushinjacyaha yavuze ko Mico hari umunyeshuri yishe yabanje kumusaba imbabazi arazimwima.

Mico kandi ngo yagiye guhiga Abatutsi mu ishyamba rya Arboretum, bicwa n’Interahamwe ari we uzihaye amabwiriza.

Havuzwe ko yashinze bariyeri kwa Se afatanyije n’abandi, iyo bariyeri yiciweho Abatutsi batandukanye kandi benshi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mico hari abamubonye kuri bariyeri afite imbunda, anambaye ishati ya gisirikare.

Mico ngo yayoboye igitero kijya kwica abatutsi, umwe mu bantu agerageza kubabuza kubica Mico icyo gihe ngo aravuga ati “Ko Abatutsi Imana yabakuyeho amaboko, wowe urarwana n’iki?”.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico hari umutangabuhamya wamubonye afite inkota iriho amaraso. Mico kandi ngo yari kuri bariyeri afite ubuhiri bwiswe “Nta Mpongano y’umwanzi”.

Ubushinjacyaha bwemeza ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, Mico yahindutse cyane agirira urwango abatutsi, kandi ko yari afite imbaraga zikomeye ku buryo umututsi atashakaga ko apfa atapfaga.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yashoreye umugore uhetse uruhinja, Umurundi witwa Salvator asaba ko urwo ruhinja ruticwa, maze Mico ngo avuga ko “Uruhinja rw’Umututsi na rwo rugomba gupfa, kuko na Rwigema yabateye kandi yahunze ari uruhinja”.

Ku bw’amahirwe, urwo ruhinja ngo rwaje kurokoka, ubu yaranakuze.

Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside busoza buvuga ko Mico yagaragaje ubushake bwo gukora icyaha, ubwo yafatanyaga na bagenzi be agashinga bariyeri kwa Se akanayiyobora, bakica Abatutsi bazira ubwoko bwabo, kandi Mico akaba yari afite urutonde rw’abazicwa.

Ngo yanagize uruhare mu gupfa kwabo, abandi arabiyicira we ubwe.

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden

 

Ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu

Ubushinjacyaha buvuga ko ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu,  Mico ngo afatanyije n’abandi taliki ya 20/06/1994 basambanyije ku gahato umunyeshuri w’umutusikazi  wigaga muri kaminuza y’u Rwanda, kandi bari banamufungiye mu iduka ari naho bamusambanyirije.

“Uwo munyeshuri ngo bararenze banamuca imyanya ye y’ibanga, bakoresheje akuma gasanzwe gakata indabyo “secateur” ngo byabereye mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Huye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yasambanyije abantu batandukanye, agera naho abacuza imyenda baragenda bageze nzira bahura n’Inkotanyi zirabambika.

Ubushinjacyaha bwavuze mu mazina abo Mico yagiye asambanya ku gahato, abandi bagahabwa andi mazina kubera umutekano wabo, harimo n’umukobwa w’imyaka  wari ufite imyaka 16 y’amavuko.

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside, no gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibyaha aregwa arabihakana.

Micomyiza Jean Paul mu mwaka wa 1994 yari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, yiga mu mwaka wa kabiri, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yunganiwe na Me Mugema Vincent yahawe n’Urugaga rw’Abavoka na Me Karuranga Salomon Mico yiyishyurira.

Biteganyijwe ko taliki ya 19/07/2023 niba ntagihindutse urubanza ruzasubukurwa.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW