Umugabo wigambye ko akorana n’ibyihebe bya ADF yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Uganda zafashe umugabo witwa Kalenzi Resto wagiye ku mbuga nkoranyambaga akigamba ko ari umwe mu bashyigikiye umutwe w’ibyihebe wa ADF.

Uyu mugabo avuga ko ADF izakomeza kugaba ibitero ikica abantu

Polisi ya Uganda ikorera ahitwa Lugazi yavuze ko yafashe uyu mugabo uvuga ko ari uwo mu nyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba.

Muri video ngufi yifashe igakwirakwira kuri TikTok, Kalenzi avuga ko bazica abantu, abagabo bakabashahura, akavugamo n’andi magambo menshi asebya Perezida Yoweri Museveni.

Kalenzi Resto, w’imyaka 25 y’amavuko, yigamba ko yagize uruhare mu gitero cyaguyemo abanyeshuri barenga 40 ku ishuri ryisumbuye ryigenga rya Lhubirira Secondary School riri mu Karere ka Kasese.

Nyuma y’uko iyi video ikwirakwiye, uriya mugabo yatawe muri yombi.

Kalenzi ukora akazi ko gucururiza abanda mu iduka, atuye ahitwa Namengo, mu gace ka Lugazi akaba afungiye kuri Polisi ya Lugazi.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rw’uyu mugabo mu gitero yigamba ko yagizemo uruhare.

Uganda iracyari mu kababaro k’abanyeshuri 40 bishwe ku wa Mbere tariki 05 Kamena, 2023 inyeshyamba za ADF zateye ishuri ryisumbuye rya Lhubirira Secondary School zitwika ibyumba abanyeshuri b’abahungu bararamo, abandi abakobwa zirabatema, zinashimuta abagera ku 8.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zimaze guta muri yombi abagera kuri 20 bafitanye isano n’icyo gitero, harimo n’abayobozi baryo.

- Advertisement -

Inyeshyamba zishe abanyeshuri 37 muri Uganda

UMUSEKE.RW