Inyeshyamba zishe abanyeshuri 37 muri Uganda

Mu ijoro ryakeye inyeshyamba bikekwa ko ari izo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, zishe abanyeshuri 37 nk’uko bymejewe n’igisirikare cya Uganda.

Abishe abantu ngo basakuzaga bavuga ngo Allah Akbar

Itangazo ry’igisirikare cya Uganda rivuga ko “ibyihebe byo muri ADF” byateye ku ishuri ryigenga ryitwa Mpondwe/Lubiriha Secondary School riherereye ahitwa Nyabugando, mu Karere ka Kasese.

Iki gitero ngo cyabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro (23h20). Bikekwa ko cyagabwe n’abantu 5 bo mu mutwe wa ADF, bakaba batwitse abana b’abahungu, abakobwa barabatema.

Ubuvugizi bw’igisirikare cya Uganda, buvuga ko abantu 37 bapfuye, abagera ku 8 barokotse bajyanwa ku Bitaro bya Bwera, abanda 3 batabawe ntacyo babaye, mu gihe abagera kuri 6 bashimuswe.

Igisirikare cya Uganda, UPDF kivuga ko abarwanyi bo muri ADF basahuye ibiryo by’ishuri bahungira muri Pariki ya Virunga.

Mu itangazo rijyanye n’ubu bugizi bwa nabi ryabanje, Polisi ya Uganda yari yatangaje ko abapfuye ari 25 abakomeretse ari 8.

Umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera muri Congo, ukaba ugendera ku matwara ya Islam, uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Brig Gen. Felix Kulayigye Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, yavuze ko ingabo z’icyo gihugu zakurikiranye abo barwanyi kugira ngo zitabare abashimuswe.

Andi makuru avuga ko abapfuye bagera kuri 42.

- Advertisement -

Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito, Leta zunze ubumwe za America ziburiya abaturage bazo ko muri Uganda, umutekano utifashe neza, ko abajyayo bagomba kwigengesera, bakirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi.

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko abapfuye ari 37

UMUSEKE.RW