UPDATED: Umunyeshuri warohamye mu cyuzi cya Bishya, umurambo we wabonetse

UPDATE: UMUSEKE wahawe amakuru ko umurambo w’umusore (Umunyeshuri) warohamye mu cyuzi cya Bishya ku mugoroba wo ku wa Gatatu, wabonetse, wajyejejwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

 

INKURU YABANJE: Abanyeshuri batatu biga mu mashuri yisumbuye barohamye mu mazi ubwo barimo boga, umwe muri bo ntibyashoboka ko atabarwa, umurambo we waje kuboneka hejuru y’amazi.

Iki cyuzi kiri mu mudugudu wa Nyamagana B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Kamena, 2023 nibwo abanyeshuri batatu bigaga mu bigo bitandukanye bataha, bagiye koga mu cyuzi cya Bishya.

Iki cyuzi kiri mu mudugudu wa Nyamagana B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Aba banyeshuri barohamye, babiri muri bo bavamo ariko umwe muri bo arabura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Kamena, 2023 umunyamakuru wa UMUSEKE yageze ahabereye ibyago ahasanga abantu biganjemo urubyiruko.

Nshizirungu Christian warohoye abanyeshuri babiri, uwa gatatu bikanga yabwiye UMUSEKE ko yaje atabara aho yari mu gashyamba kari hafi aho.

Ati “Habaye ikintu kimeze nk’induru nza niruka kuko nsanzwe noga, njya mu mazi nkuyemo umupira wo hejuru njyanamo ipantalo, babiri muri bo ndagerageza mbakuramo ari bazima, gusa umwe biranga sinamubona. Kugeza ubu umurambo we ntiturawubona.”

- Advertisement -

UMUSEKE abo wasanze ku cyuzi bemeza ko hari ubwo gitwara ubuzima bw’abakirohamyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko abantu bakwiye kwirinda kujya bajya koga mu cyuzi cya Bishya kuko kitagenewe kogamo, ahubwo kifashishwa mu kuvomerera imyaka.

Ati “Dutegereje ko twabona umurambo kuko birumvikana yamaze gupfa, amaze umwanya munini mu mazi twawubura tukifashisha izindi nzego (Marine) zikaza gushakisha.”

Nyakwigendera yitwa Mugabishaka Fiston yari afite imyaka 22 y’amavuko, avuka mu mudugudu wa Karama, mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko yari aherutse kwirukanwa burundu mu ishuri rya Trinite TSS yigagamo.

Abo bari kumwe bari bahungabanye byanasabye ko hifashishwa ibinini bibasinziriza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza