Umurambo w’umusore wabonetse mu Kivu

Nyamasheke: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu murenge wa Kanjongo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu habonetse umurambo w’umusore.

Umusore warohamye ni uwo mu Karere ka Karongi

Uyu murambo wabonetse mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora, ni uw’umusore ukomoka mu Karere ka Karongi.

Nyakwigendera yitwa NIYOMUGABO Jean Paul w’imyaka  39 y’amavuko, avuka mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari yo, buvuga ko bwamenye imyirondoro ya nyakwigendera buyivanye kuri bimwe mu byangombwa yari afite.

Cyimana Kanyogote Juvenal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo ati “Umurambo wakuwe mu mazi dusanga ari umugabo witwa NIYOMUGABO Jean Paul w’imyaka 39, avuka i Karongi.”

Yavuze ko ikarita yari afite mu mufuka, ari iya Cooperative yitwa COOTHEGIM ikorera mu murenge wa Twumba, akarere ka Karongi zone Rwankuba, Hangar Nyarushekera.

Uyu musore ngo yarohamye yambaye imyenda, ipantaro y’umukara, inkweto z’umukara, agapira k’umukara n’umweru n’agakoti karimo umweru n’umukara, n’amasogisi y’umuhondo n’icyatsi kibisi, nta bikomere yari afite.

Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo yatangaje ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwahageze.

Umurambo wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Kibogoro gukorerwa isuzumwa.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Nyamasheke.