Umutangabuhamya udasanzwe yavuze ibyo azi mu rubanza rwa Dr. Rutunga Venant

Uherutse kugaragara ku mashusho atanga ubuhamya ubwo mu kigo cya ISAR Rubona habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahamagajwe n’urukiko aza gutanga ubuhamya avuga ko Dr. Venant Rutunga atamuzi.

Dr Rutunga Venant ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside cyane muri ISAR Rubona aho yakoraga

Ni umutangabuhamya udasanzwe kuko Dr Venant Rutunga yamutanze mu bamushinjura, atamuzi, uyu na mutangabuhamya na we yavuze ko atazi Dr Rutunga.

Yabwiye urukiko ko aho yari yihishe yumvanye abashumba ko Dr. Rutunga yategetse ko batema ibihuru n’amasaka.

Uyu mutangabuhamya aherutse kumvikana, anagaragara mu mashusho yafashwe na YouTube Channel y’imbere mu gihugu ubwo mu kigo cya ISAR Rubona habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yahungiye mu kigo cya ISAR Rubona mu gihe cya jenoside.

Habanje kuba impaka ku mpande bireba kuko we yifuzaga gutanga ubuhamya arindiwe umutekano.

Urukiko rwamubajije impamvu yifuje gutanga ubuhamya urindiwe umutekano.

Umutangabuhamya na we mu gusubiza ati “Nanze kuba hagira abantu bangendaho. Akenshi iyo abantu bazi ko dufite amakuru, baraduhiga. Mu yandi magambo njyewe nagize impungenge ku mutekano wange. Hari abantu bigeze kumfata aho nari ntuye bashaka kunyica, ubwo imanza za Gacaca zari zitangiye, nyuma baza gufatwa.”

Ku ruhande rwunganira Dr.Venant Rutunga rwifuzaga ko umutangabuhamya yatanga ubuhamya mu ruhame atarindiwe umutekano.

Abunganira Dr. Rutunga bavugaga ko n’ubundi ubuhamya yabutanze buri kuri YouTube, kandi yabivugiye mu ruhame bityo niba avuga ko yigeze guhigwa abamuhiga bakaza gufatwa, byumvikana ko inzego z’umutekano ziri maso.

- Advertisement -

Dr Rutunga na we yagize ati “Twe twatanze amashusho tutahuye n’umutangabuhamya, twabonye avuga ubuhamya bwiza kandi yabuvugiye ku karubanda, sinumva ukuntu umuntu yakwandika igitabo kikajya mu icapiro yarangiza agakuraho amazina ye.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyo umutangabuhamya yavuze ari amakuru yatangaga nk’umuntu warokokeye muri ISAR Rubona.

Ubushinjacyaha buti “Niba yarifuje gutanga ubuhamya mu rukiko turumva yatanga ubuhamya arindiwe umutekano.”

Urukiko rwafashe icyemezo ko umutangabuhamya atanga ubuhamya arindiwe umutekano, ahabwa izina rya “RUT10” yumvikana mu rukiko ariko amajwi ye yahinduwe.

Ubwunganizi bwa Dr. Rutunga bwabajije umutangabuhamya niba yari asanzwe azi Dr. Rutunga.  Ati “Oya, ntabwo nari nsanzwe muzi!”

Umutangabuhamya kandi yakomeje avuga ko yagiye muri ISAR Rubona nk’impunzi kuko yari atuye i Ruhashya, gusa aho muri ISAR Rubona yahagiye mu bihe bitandukanye kuko yagendaga ahava anahagaruka.

Umutangabuhamya yabajijwe niba iyo video yerekanwe mu rukiko ayizi, asubiza ko iyo video ayizi kuko icyo gihe babazwaga ibyo baba bazi muri ISAR Rubona.

Umutangabuhamya kandi urukiko rwamubajije niba hari igikorwa yumvise kuri Dr. Rutunga mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Umutangabuhamya yasubije agira ati “Yego! Numvise ko ari we wagiye kuzana Abajandarume nta kindi namwumviseho.”

Dr. Venant Rutunga ni umusaza w’imyaka 74 y’amavuko yahoze ari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu icyo kigo cyabaye RAB giherereye mu karere ka Huye, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha uregwa aburana abihakana mu rubunza rwe rubera mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Yunganiwe na Me Ntazika Nehemie na Me Sebaziga Sophonia.

Niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa taliki ya 27/07/2023 humvwa undi mutangabuhamya wumvikanye mu mashusho, avuga ko yari arwaye, maze Dr. Venant Rutunga amufasha kubona imodoka n’umutwara ajya kwa muganga.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW