Abakora uburaya barasaba RBC kubafasha kwirinda Malariya

Bitewe n’akazi bakora ko kwicuruza ariko gakorwa bwije, abakora uburaya basabye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kubafasha kubona imiti yo kwisiga mu rwego rwo kwirinda kuribwa n’umubu utera Malariya.

Icyiciro birimo Abamotari, cyibukijwe uko cyakwirinda Malariya

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Umuryango Nyarwanda Utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanya Malaria, ASOFERWA, wakoranye inama na bamwe bafite ingaruka nyinshi zo kurwara Malariya.

Impamvu ikomeye y’iyi nama yari igamije ubukangurambaga, kwari ugusobanurira abayitabiriye bose uburyo bakwiye kwirinda iyi ndwara.

Ibyiciro by’abantu bigoye kugerwaho bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya harimo, Abakora uburaya, Abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare bazwi nk’abanyonzi, Abakora nyakabyizi, Abafite ubumuga, Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Abamotari, n’abandi.

Umwe mu bari bahagariye abakora uburaya, Female Sex Workers, yavuze ko bafite imbogamizi nyinshi zo kwirinda Malariya bitewe n’imiterere y’akazi bakora.

Uyu yavuze bo baryama ku manywa, bagakora nijoro kandi ari bwo imibu itera Malaria iba yisuganyije.

Ati “Twebwe umwuga wacu wo gushaka abakiriya tu ukora n’ijoro, bityo turamutse tubonye ayo mavuta yo kwisiga byadufasha kwirinda Malariya.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya, Habanabakize Épaphrodite, yavuze ko basanzwe bakwirakwiza iyi miti yo kwisiga kugira ngo hicwe imibu itera Malariya ahubwo bagiye kongeramo imbaraga.

Ati “Imiti yo kwica imibu ntabwo ari ikintu gishya tuzaba tugiye gutangira, ahubwo kuko ibi byiciro by’aba bantu twagaragaje byahurije ku kuba akazi kabo gakorwa nijoro cyane, cyangwa se batinda hanze, tugiye gushaka uburyo iyi miti yaboneka hose.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Mbese ikegerezwa abaturage yaba muri za Pharmacie, Abajyanama b’Ubuzima bakaba bayifite kugira ngo byorohere uyikeneye. Ariko ibyo byose bizaza byuzuza ingamba zisanzwe zo kwirinda Malariya.”

Imibare igaragaza ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, mu Karere ka Gasabo, abantu benshi banduye Malariya ariko muri rusange mu Gihugu cyose iyi ndwara iri kugabanuka ku rwego rushimishije.

Abayobozi batanze ikiganiro kijyanye no kwirinda no kurwanya Malariya
ASOFERWA yatanze amahugurwa ku bwirinzi bwa Malariya

UMUSEKE.RW