Abanyamahanga ba Rayon bari gukoreshwa imyitozo yihariye

Umutoza wongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa uzwi nka “SMASH” yafashe gahunda yo gukoresha imyitozo yihariye abakinnyi b’abanyamahanga.

Abanyamahanga ba Rayon bari gukoreshwa imyitozo ikakaye

Ubusanzwe imyitozo yihariye, si abakinnyi benshi bashobora kuyibwiriza, cyane ko ifasha cyane ku musaruro w’ikipe.

Mu kipe ya Rayon Sports, abatoza bafashe gahunda yo gufasha abakinnyi b’abanyamahanga gukora imyitozo yihariye kugira ngo bazafashe ikipe ya bo.

Abo UMUSEKE wabonye bari gukoreshwa iyi myitozo, ni Youssef Rharb, Aruna Moussa Madjaliwa, Joackiam Ojera na Moussa Esenu.

Aba bakoreye imyitozo hanze ya Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza yarabaganirije abasaba kujya bikoresha iya bo ku giti cya bo badategereje gusa iy’ikipe yonyine.

Rayon Sports imaze kugura abakinnyi b’abanyamahanga, barimo Youssef Rharb batijwe, Aruna Moussa Madjaliwa, Joackiam Ojera wongerewe amasezerano y’umwaka umwe, Charles Baale, Jonathan Ifunga Ifasso na Simon Tamale.

Abanyarwanda baguzwe, barimo Nsabimana Aimable, Serumogo Ally na Bugingo Hakim. Abongerewe amasezerano, barimo Mitima Isaac n’umutoza wungirije, Rwaka Claude.

Ikipe ikomeje imyitozo itegura Super Coupe ya tariki 12 Nyakanga 2023

UMUSEKE.RW

- Advertisement -