Rwanda: Abanywa inzoga biyongereyeho 6.8%

Ubushakashatsi bwa kabiri  Minisiteri y’Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8 mu myaka icyenda ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Minisiteri y’Ubuzima yerekanye ko abanywa inzoga biyongere bityo bitera ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura zirimo diayabete n’umutima

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, nibwo hamuritswe ubushakashatsi bwa kabiri bwakozwe ku ndwara zitandura zugarije abanyarwanda

 Muri ubu bushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga  mu 2013 byari kuri 41.3%, bikaba bigeze kuri 48.1%..

Muri ubu bushakashatsi,bugaragaza ko umubyibuho ukabije wavuye kuri 2.8% muri 2013 ukaba ugeze kuri 4.3% muri 2022.

Bugaragaza mu minsi 30 ubwo hakorwaga ubushakashatsi mu 2022 ko mu  banywa inzoga abagabo ari 61.9% mu gihe abagore 34.%.

Intara yiganje kugira abanywi b’inzoga ni iy’Amajyaruguru aho bari ku kigero cya 56.5%, iy’Amajyepfo nayo ni 51.6%,Iburengerazuba ni 46.5%, iy’Iburasirazuba ni 43.9%, Umujyi wa Kigali 42.0%.

Ubushakashatsi bwa kabiri ku ndwara zitandura bwerekana kandi ko  kunywa inzoga zikabije byongera ibyago byinshi ku bantu kuko bashobora kurwara indwara zitandura.

Bugaragaza ko  abanywi b’inzoga mu buryo bukabije(ubusinzi) bwagabanyutseho 8%  aho mu 2013 bwari ku 23.5% bugera kuri 15.2% mu 2022.

Mu 2013 abagabo banywa inzoga ku buryo bukabije bari 30.6% bagera kuri 20.7 % mu 2022.

- Advertisement -

Ni mu gihe abagore mu 2013 bari 17.2% bagera ku 9.8% mu 2022.

Intara ifite abanywa inzoga mu buryo bukabije ni iy’Uburengerazuba aho ifite abantu 19.1% hagakurikirho iy’Amajyaruguru ifite abantu 15.8%, Amajyepfo ni 15.1%,Iburasirazuba ni 13.8% ni mu gihe Umujyi wa Kigali ari 10.5%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Francois Uwinkindi, yatangaje ko hagiye gufatwa zitandukanye zirimo gushyiraho amategeko abuza abantu batujuje imyaka kunywa inzoga.

Yagize ati “Tuvuga ko kunywa inzoga zikabije ari byo byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura z’umutima, diabete n’ibindi .Icyo turi gukora, vuba harasohoka  amategeko mashya agenga imikoreshereze y’inzoga,avuga ngo ni ryari umuntu yagakwiye kunywa inzoga, imyaka yo kunywa inzoga,  zicuruzwa gute, uretse n’amategeko ariko afatanya n’abaturage.”

Dr Uwinkindi avuga mu rwego rwo kugabanya umubare w’abashobora kurwara indwara zitandura, bongereye ubukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima.

AtiTurifuza y’uko umuntu yajya afashirizwa hafi y’aho atuye.Ntabwo twisuzumisha uko bikwiriye.”

Ubushakashsti bwa Minisiteri y’ubuzima bwerekana ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ikunze gufata abantu benshi yiyongereyeku kigero cya 43.2% ku bantu bari mu myaka iri hagati ya 60-69, aho kimwe cya kabiri cy’abarwayi iyo ndwara muri iyo myaka ari abagore.

Indwara ya Diabete nayo ikunze gufata benshi, Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu myaka icyenda ishize, abagabo  ari 90.4% mu gihe abagore ari 87.0%.

Umujyi wa Kigali ni we ufite abantu benshi barwaye indwara ya diyabete aho bari ku 9.8%. Intara y’Iburasirazuba ni 2.6%, Iburengerazuba ni 2.1%, Amajyarugru ni 1.5% naho iy’Amajyepfo ni 1%.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW