Abifuza kuminuza hanze y’u Rwanda, ikigo USC kigiye guhura na bo mu Ntara kibahe ibisobanuro

Muri izi ngendo hirya no hino mu gihugu, abakozi ba United Scholars Center bafatanyije n’abahagarariye za Kaminuza bakorana na zo baha ibisobanuro abitabiriye ibijyanye n’imyingire yo hanze, ibisabwa ndetse n’imibereho yaho muri rusange.

Umuyobozi wa United Scholars Center, Ismael NIYOMURINZI

Ni gahunda bazatangirira mu karere ka Huye ku wa 15 Nyakanga 2023, aho bazahura n’abanyeshuri n’ababyeyi muri Hotel Mater Boni Consillii ku i Taba, aho uyu munsi wose uzaharirwa abari muri icyo kiciro bifuza gushaka amashuri hanze y’igihugu basobanurirwa byimbitse inzira binyuramo n’ubufasha bahabwa na United Scholars Center.

Ku wa 22 Nyakanga abazaba batahiwe ni abo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’icyumweru kimwe gusa bagakomereze mu Karere ka Musanze ku wa 28 Nyakanga 2023 muri Hotel Fatima.

Iki gikorwa cyo kwegera abanyeshuri n’ababyeyi basobanurirwa uburyo bafashwa kujya kwiga hanze binyuze mu kubahuza na za Kaminuza zo mu mahanga zihuye n’ibyo bifuza kwiga, buzasorezwa mu karere ka Rubavu ku wa 29 Nyakanga 2023

Umuyobozi wa United Scholars Center, Ismael NIYOMURINZI yavuze ko inzi ngendo bakora zigamije gusobanura ibyo bakora no kurinda abakiriya babo ko bagwa mu mutego w’ababashuka babizeza ibidashoboka.

Akomeza avuga ko kuba Diyasipora Nyarwanda ifitiye igihugu akamaro kanini, birakwiye ko abantu basobanukirwa neza amahirwe ari mu kujya kwiga hanze no kumenya umuco w’ahandi cyane ko bidahenze nk’uko abantu babitekereza.

Usibye kuba ikigo United Scholars Center cyoroshya kwiyandikisha, giha n’amahirwe umunyeshuri ushaka kujya gutangira cyangwa gukomereza amashuri ye hanze y’igihugu cy’u Rwanda, kandi agafashwa mu kwiyandikisha bitamugoye ku buryo ntaho ashobora guhurira n’abatekamutwe bo kuri murandasi bamushuka ngo bamurye twe bamubeshya ko bamwandikishije.

Ibi kandi, byiyongeraho kuba iki kigo gikurikirana umunyeshuri kuva agitangira kwiyandikisha, kumushakira ibyangombwa byose bisabwa bimugeza aho ishuri yahisemo kwiga riherereye kugera arangije amashuri ye kuko kimukurikirana umunsi ku munsi nk’ikigo cyujuje amategeko agenga ibigo byemewe na Leta y’u Rwanda.

- Advertisement -

United Scholars Center ni indigo kizobereye mu gushakira abanyeshuli Kaminuza nziza zo mu Burayi na Amerika, bahereye ku zo baba basanzwe bafitanye amasezerano! Icyicaro gikuru kiba i Kigali mu nyubako ya Centenary House muri Etage ya 3 ariko ukeneye n’ibindi bisobanuro wanabahamagara kuri nomero (+250)788 30 43 87.

UMUSEKE.RW