Abiga muri TSS Kavumu bibukijwe ko baza kwiga nta bwoko babajijwe

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro no gutwara ibinyabiziga mu ishuri rya Kavumu TSS bibukijwe ko baza kwiga muri ririya shuri nta bwoko babajijwe bityo basabwa gukunda igihugu.
Abanyeshuri basabwe gukunda igihugu cyababyaye

Ubwo mu ishuri rya Kavumu TSS riherereye mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bibukaga ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abanyeshuri bahiga bibukijwe ko bakwiye gukomeza gukunda igihugu kuko ubuyobozi bwaryo nabo bubakunda.

Gasore Clement umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ibikorwa bya njyanama akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa yavuze ko aba banyeshuri basabwa gukomeza gukunda igihugu nta kindi basabwa kuko ari umutekano, abarimu n’ibindi byose hari abo bireba.

Ati“Mufite igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, mukagira igihugu kugirango bakohereza kuza hano ntawubaza inkomoko yawe cyangwa ubwoko  ntabyo mwabayemo nyamara hari ababibayemo kubera ubuyobozi bubi.”

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya Kavumu TSS bavuga ko igihugu cyiza bafite bagomba kukibyaza umusaruro.

Umwe ati“Ubu tugira amahirwe dufite ubuyobozi bwiza butanga uburezi budaheza niyo mpamvu tugomba kubibyaza umusaruro tukiga dufite intego.”

Mugenzi we nawe yagize ati “Twagize umugisha wo kuba mu gihugu cyiza kitagendera ku macakubiri nyamara hari ababibayemo twe rero ubu dushyize hamwe nk’abanyarwanda.”

Umuyobozi wa Kavumu TSS Engineer Eugene Ruzindana yabwiye abanyeshuri ko bakwiye kwirinda amakimbirane.

Ati “Twese turi Abanyarwanda kandi turi umwe nta mpamvu yo kugirana amakimbirane dukwiye gusenyera umugozi umwe kuko dufite ubuyobozi bwiza bunadushishikariza kugira ubumwe.”

- Advertisement -

Abayobozi n’abanyeshuri kandi bashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside
Abanyeshuri bakinnye ikinamico berekana uko Inkotanyi zatabaye abatutsi mu gihe cya jenoside
Ubuyobozi bw’ishuri bwasabye abanyeshuri kunga ubumwe

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza