Aho ruzingiye kugira ngo Afurika ihangane n’ihindagurika ry’ibihe

Abashakashatsi bagaragaza ko ku mugabane wa Afurika hakwiriye kujyaho Politiki irambye n’ingengo y’imari igamije guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo Afurika ibashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

Ni icyifuzo cy’impuguke zo mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza Imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) cyatangiwe mu nama yabereye i Kigali.

Abashakashatsi batangaje ko muri Afurika harangwa n’ingaruka nyinshi ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere bitewe no kutagira Politiki ihamye yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Bavuze ko amakuru menshi y’ikirere aboneka muri Afurika ari iteganyagihe, ngo nta buryo buhamye kandi bwizewe buhari.

Hagaragajwe kandi ko kuba inkunga zigenewe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zikiva mu mahanga na byo ari imbogamizi.

Prof Sam Yala, Perezida wa AIMS mu Rwanda yavuze ko kugira ngo Guverinoma zikemure ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ko ubushakashatsi bugomba gushyirwa imbere, bugakorwa neza mu gihe kirambye.

Yagize ati “Ubushakashatsi ni bwiza kandi butanga umusaruro ushimishije ku makuru y’imihindagurikire y’ikirere.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Bumenyi bw’Imihindagurikire y’Ibihe muri AIMS, Dr. Mouhamadou Bamba Sylla we avuga ko usibye ubushakashatsi bw’igihe kirekire bagomba kwibanda ku buzima, imikoreshereze y’ubutaka n’umutungo kamere.

Yagize ati ” Guverinoma zikeneye gukoresha ibiva mu bushakashatsi mu igenamigambi rigamije iterambere. Mu makuru ajyanye n’iteganyagihe, bajye bahora bongeramo ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe. Nimushyire abahanga mu bushakashatsi mu mishinga yo ku rwego rwa Afurika cyangwa mu turere kugira ngo bafashe kongeramo icyo gice.”

Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka nyinshi ku bihugu bya Afurika, nyamara ni byo byohereza imyuka mike ihumanya ikirere, ingana na 4% by’iyoherezwa n’Isi yose.

Imwe mu myuka ihumanya ikirere ku rwego rwo hejuru ikomoka ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byihariye 53%, umwuka w’inka zuza wihariye 24%, imyuka iva mu butaka n’ifumbire yihariye 16%.

U Rwanda ruherutse gutangaza gahunda y’ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho hazajya hakoreshwa miliyari 2$ buri mwaka kugeza mu 2050.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW