Rusizi: Umupadiri wo muri Diyoseze ya Cyangugu, Paruwasi ya Nkanka, abajura bamwamburiye ibyo yari afite imbere ya Kiriziya ku bw’amahirwe ntibagira icyo batwara ubuzima bwe.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga, 2023 ku isaaha ya saa mbiri z’umugoroba (20h00) asohotse mu kiliziya abajura baramwambuye nk’uko yabibwiye UMUSEKE.
Yagize ati “Uyu mugoroba ku saa mbiri zibura cumi n’itanu (19h45) nasohotse mu rugo aho tuba nyuze mu kayira kari munsi ya Kiliziya, mbona umuntu anturutse imbere ansatira arambwira ngo muhe ibyo mfite byose, mubaza impamvu abinyaka haturuka abandi babiri baransaka.”
Yakomeje avuga ko ibyo yari afite byose birimo telefoni y’akazi, amafaranga, perimi n’ibindi babimwambuye ku bw’amahirwe bamusiga ari muzima.
Ati “Banyambuye ibyangombwa bya moto, perimi, telefoni, n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) mvuza induru. Ndashimira umuzamu wa Paruwasi n’abaturage bagerageje kuntabara.”
Abaturage bo mu murenge wa Nkanka barimo abaherutse gukorerwa ubujura babwiye UMUSEKE ko ubwambuzi bukabije, ko hari n’aho batanyura ku manywa.
Barasaba inzego za Leta gufatanya n’iz’umutekano hagashakwa igisubizo cyavanaho ubujura.
Kalisa Jean Claude atuye mu mudugudu wa Muramba, akagari ka Kamanyenga yagize ati “Nkanka harimo ubujura, wagira ngo ni itsinda bakoze bategera abantu mu mayira, saa moya (19h00) bakabambura ibyo bafite, bagakubita bakanakomeretsa”.
Nyiranzeyimana Pascasie ni umubyeyi atuye mu murenge wa Nkanka, na we ati “Guhera saa kumi n’ebyiri (18h00) nubwo mwaba babiri ntabwo mwaca mu Cyunyu barabafata, hari n’umubyeyi baherutse kwambura amaturo aje kwa Padiri, Leta ikwiriye kureba uko yatugenza.”
- Advertisement -
Abaturage bakomeza bavuga ko abajura bibasiye umurenge wabo baba bitwaje intwaro gakondo n’imbwa z’inkazi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka bwatangaje ko bumaze iminsi bwakira ibirego by’abaturage bakorewe ubujura, bafite n’ibimenyetso.
Ntivuguruzwa Gervais Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yagize ati “Tumaze iminsi twakira ibirego n’ibimenyetso bigaragara ko hari gukorwa ubujura burengera, hakazamo n’urugomo”.
Yanavuze ko bari gukusanya imyirondoro y’abakekwaho gukora ubujura. Yizeza abaturage ko nk’ubuyobozi bari kubikurikirana, abasaba gukaza amarondo, gutabarana no kwirinda kugenda ari umwe.
Ati “Harimo abo abaturage batubwira bahurizaho, ingamba dufite ni ugukusanya amakuru ku bari muri ubwo bujura. Tuributsa abaturage ko nta gikuba cyacitse, turabasaba kwitabira amarondo no gutabarana, bakirinda no kugenda ari umwe.”
Umurenge wa Nkanka uturanye n’umurenge wa Gihundwe, na wo ushyirwa mu majwi n’abaturage bavuga ko uturukamo abaza gukora ubujura mu murenge wabo.
MUHIRE Donatien/ UMUSEKE.RW / I Rusizi.