Amashusho agaragaza abagore bakubitwa bambaye ubusa yateje uburakari

UBUHINDE: Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore bashorewe mu muhanda bambaye uko bavutse bagenda bakubitwa, yabyukije imyigaragambyo ikomeye muri Leta ya Manipur mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Ubuhinde.
Biraye mu mihanda basaba ko guhohotera abagore bihagarara

 

Ni amashusho yasakaye ku wa Gatatu igaragaza abagore babiri bari gukorerwa ubugizi bwa nabi bw’indekamere ku kiremwa muntu.
Yerekana abagore bo mu bwoko bw’aba ‘Kuki’ bakururwa mu muhanda ndetse banakubitwa n’ikivunge cy’abagabo.
Aya mashusho yerekana aba bagore barira, baboroga mu kababaro kandi basaba imbabazi aba bagizi ba nabi ngo babagirire impuhwe.
Umwe mu bakuriye ubwoko uriya mugore akomokamo yavuze ko babanje gusambanywa ku gahato n’abagabo benshi.
Polisi yo muri kiriya gihugu yatangaje ko yatangiye ikirego cyo “gufata ku ngufu mu buryo buteye isoni” ndetse ko hari umugabo wamaze gutabwa muri yombi.
Polisi ivuga kandi ko n’abandi bagize uruhare muri kiriya gikorwa cya kinyamaswa bashakishwa hasi hejuru kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yatangaje ko ibyakorewe bariya bagore byahindanyije isura y’Ubuhinde kandi biteye isoni.
Yashimangiye ko abagize uruhare muri buriya bugizi bwa nabi badakwiriye kwihanganirwa na gato.
Yagize ati “Ndizeza Igihugu, ko amategeko azakurikizwa kandi azahana yihanukiriye abagize uruhare mu bikorwa bigayitse byakorewe abakobwa ba Manipur, ntibishobora kubabarirwa.”
Leta ya Manipur ikunze kurangwamo ibikorwa by’urugomo aho abo mu bwoko bw’aba Kuki bibasirwa cyane.
Muri Gicurasi abagera ku 130 barishwe mu gihe ibihumbi 60.000 bavanwe mu byabo n’urugomo rushingiye ku moko hagati y’abitwa aba Meitei n’aba Kuki.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW