Amerwe y’inyama yatumye umugore ateka uruhinja

Umugore wo mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho urupfu rw’umwana wari ufite amezi ane nyuma yo kumukatamo ibice maze akamuteka bitewe ngo n’ipfa yari afitiye inyama.
Inyundo y’ubutabera

 

Ni umugore witwa Nadio Manjubo wo mu gace ka Yayari muri Yumbe ukekwaho kwica uriya mwana witwaga Angelo Buga.
Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko mu cyumweru gishize aribwo uriya mugore yashyikirijwe Urukiko i Yumbe.
Yemeje ko uriya mugore yihekuye ubwo yakataguraga ibice by’uriya mwana akabishyira mu isafuriya iri kuziko akamukaranga ngo bitewe ngo n’urukumbuzi rw’inyama.
Yagize ati “Ubu ni ubunyamaswa bw’indengakamere, nta babyeyi bo gukora amahano nk’aya.”
Igipolisi cya Uganda cyasabye ko abana barindirwa umutekano muri kariya gace kuko hakunze kugaragara ibikorwa birenze ubwenge bwa muntu.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW