Barasaba ikiraro cyo mu kirere cyambuka igishanga cy’Urugezi 

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera basaba Leta ko yabafasha ikabubakira ikiraro cyo mu kirere cyambuka Igishanga cy’Urugezi kizaborohereza mu mihahiranire n’imigenderanire, kwirinda impanuka no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bikibonekamo.
Barasaba ikiraro cyambuka iki gishanga

 

Abaturage basaba iki kiraro, ni abo mu Mirenge ya Bungwe, Gatebe na Kivuye bavuga ko bibagora cyane mu guhahirana no kugenderana n’abo mu Mirenge ya Rwerere na Rusarabuye kuko iyo batajambagiye mu gishanga usanga bibatwara amasaha arenga atatu cyangwa bagatega moto y’amafaranga ibihumbi 3.
Basaba ko bafashwa bakubakirwa ikiraro cyo mu kirere kizabafasha kujyana imyaka yabo ku masoko ndetse bakanirinda kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima biboneka mu gishanga cy’Urugezi ndetse hakaba hari n’abarohamamo bari kwambuka.
Bizimana Jean Pierre ni uwo mu Murenge wa Gatebe, yagize ati” Badufashije bakatwubakira ikiraro cyo mu kirere byadufasha kujya tuzana imyaka yacu ku isoko rishyushye ubuhinzi bukaduteza imbere kuko iwacu baraduhenda cyane kuko abenshi baba bejeje.”
Nizeyimana Bonaventure nawe yagize ati“Tugera Rusarabuye no ku karere dutegesheje 3000 kugenda gusa, iyo tudateze dukoresha amasaha arenga atatu n’amaguru mu gihe dufite icyo kiraro byadutwara iminota itarenga mirongo ine kandi no guca mu gishanga bwije ntibishoboka kubera umutekano tuba tutawizeye. Turasaba ko batwubakira icyo kiraro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal atanga icyizere ko batangiye kugitekerezaho ariko kuko kizaba gihenze batangiye kuganira n’abafatanyabikorwa babo barimo Bridge to Prosperity n’inzego nkuru za Leta kugira ngo cyubakwe.
Yagize ati” Icyo kiraro abaturage basaba kirakenewe cyane natwe turabibona kuko kizoroshya ingendo n’ubuhahirane ndetse kinabafashe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biri mu Rugezi, turi kuganira n’abafatanyabikorwa n’inzego nkuru za leta ngo turebe uko cyakubakwa abaturage bakomeze kugenderana no guhahirana bitabagoye. Ntabwo uyu mwaka byakunze ariko kiri mu bikorwa remezo byihutirwa by’abaturage.”
Kuri ubu abashaka kugenderana bo mu Mirenge ya Kivuye, Bungwe na Gatebe baba bifuza kujya Rwerere na Rusarabuye higanjemo abajya mu masoko ya Butaro na Kirambo banyura mu Gishanga cy’Urugezi badatwaye imyaka kuko bagendera hejuru y’ibyatsi byapfutse amazi biba bitigita abandi bikabasaba kuzenguruka Butaro bikabahenda cyane.
Muri iyo Mirenge kandi hakunze kwera cyane ingano, ibirayi, ibigori bagakenera ibindi bihingwa biba byeze ahandi birimo ibishyimbo, imyumbati, ibijumba, ibitoki n’ibindi hakiyongeraho serivisi baba bajya gusaba ku karere no ku Bitaro bya Butaro.
Ikiraro cyo mu kirere cyambuka Igishanga cy’Urugezi kizaba kirengeje ibirometero bibiri mu gihe kuzenguruka bitajya munsi y’ibirometero 30 bitewe n’aho umuntu aturuka, hakiyongeraho ko guca mu gishanga ku masaha y’umugoroba biba bitemewe kuko hari abahakoresha nabi bambutsa magendu n’ibiyobyabwenge biva muri Uganda hatirengagijwe n’impanuka z’abashobora kurohama.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW