Itsinda rigizwe n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 na basaza ba bo bakina Basketball, ryageze i Monastir muri Tunisia aho bagiye muri shampiyona Nyafurika, [FIBA U16 AFRICAN CHAMPIONSHIP 2023].
Nyuma y’ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 16, abangavu batarengeje imyaka 16 na bo bageze i Monastir muri Tunisia.
Aba bose bagiye gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 mu byiciro by’abakobwa n’abahungu. Mu bahungu, imikino izatangira tariki 13 Nyakanga, mu bakobwa ho izatangire bucyeye tariki 14 Nyakanga 2023.
Nyuma ya tombola y’uko amakipe azashyirwa mu matsinda, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere [A] mu bahungu hamwe na Tunisia, Angola na Côte d’Ivoire mu gihe mu bakobwa ruri mu itsinda rya Kabiri [B] na Mali, Maroc na Angola.
Itsinda rya Mbere mu bakobwa, ririmo Tunisia, Angola, Misiri na Guinéa. Itsinda rya Kabiri mu bahungu, ririmo Uganda, Misiri, Maroc, Tchad na Guinéa.
Uyu mwaka hitabiriye amakipe icumi mu bahungu, mu bakobwa hitabiriye umunani gusa.
Amakipe ane ya mbere azahita abona itike ya ¼ cy’irangiza.
UMUSEKE.RW