Biden wemerera Ukraine intwaro “zitemewe ku rugamba” yasuye Ubwongereza

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida wa America, Joe Biden yageze mu Bwongereza, akaba ari i Burayi yitegura inama y’umuryango wa Nato/OTAN izabera muri Lithuania muri iki cyumweru.

Perezida Joe Biden arasura Ubwongereza

Icyemezo cya Perezida Biden cyo guha Ukraine intwaro zitwa “Cluster Bombs” cyanenzwe bikomeye n’ibihugu bicuditse na America, birimo Canada, Ubudage, Espagne n’ibindi.

Cluster Bombs bivugwa ko aho zitewe zihasiga udusasu duto tudahita duturika, bigatuma akenshi zica abaturage b’abasivile.

America ivuga ko yatanze ziriya ntwaro kubera ko ububiko bwa Ukraine bwari busigayemo ubusa.

Indege ya Perezida Biden yahagaze ku kibuga cy’indege Stansted Airport kuri iki Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere, Biden aragirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak bigaruka ku ngingo zinyuranye zirimo n’intambara yo muri Ukraine.

ISESENGURA KURI IZI NTWARO ZITEMEWE

Minisitiri w’intebe, Sunak ntabwo yahise anenga icyemezo cya America, Perezida Biden yatangaje ku wa Gatanu kijyanye no guha Ukraine ziriya Cluster Bombs.

- Advertisement -

Ku wa Gatandatu ariko Sunik yavuze ko Ubwongereza buri mu bihugu 123 ku isi byasinye amasezerano yo guca burundu “Cluster Munitions”, hari ajyanye no guhagarika ikorwa ryazo, n’ikoreshwa ryazo.

America ivuga ko nubwo yemereye Ukraine iziriya ntwaro “cluster bombs”, yabanje kumvikana na yo ko igisirikare cyayo kitazazirasa ku butaka bw’Uburusiya, cyangwa mu mijyi ituwe cyane.

Biteganyijwe ko muri uru rugendo, Perezida Biden azanahura n’Umwami w’Ubwongereza, Charles III.

BBC

UMUSEKE.RW