Bugesera: Abahinzi b’imiteja n’urusenda bijejwe isoko amaso ahera mu kirere

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Abahinzi b'imiteja n'urusenda bararira ayo kwarika

Abahinzi b’imiteja n’urusenda mu nkengero z’ikiyaga cya Rumira mu Karere ka Bugesera baravuga ko umusaruro wabo uri kwangirika kubera kubura abaguzi.

Abahinzi b’imiteja n’urusenda bararira ayo kwarika

Abo bahinzi babwiye UMUSEKE ko bari bamenyereye kugurisha Ikilo cy’imiteja ku mafaranga 500 Frw, ariko ubu ngo barifuza n’uwabaha amafaranga 200 ku kilo.

Bavuga ko bahinze urusenda bijejwe ko umusaruro uzoherezwa mu mahanga none bakaba barabuze n’ab’imbere mu gihugu bagura urwo bejeje.

Gatera John ukorera ubuhinzi mu nkengero z’iki kiyaga gihuza Imirenge ya Rilima na Gashora, avuga ko hari abashoramari babasezeranya amasoko ariko ku munota wa nyuma bakabatenguha, kandi badafite uko umusaruro wabo ubikwa.

Yagize ati Twagiranye na Rwiyemezamirimo amasezerano ko tuzahinga imiteja akayigemura muri NAEB nyuma atubwira ko hari ikibazo cyavutse atakiri umukozi wabo bitakunda.”

Akimana Jeannette avuga ko bashishikarijwe kuhira imyaka kugira ngo babone umusaruro ushimishije gusa ngo bashengurwa no kuba amafaranga bashoye mu gutegura imirima, kugura imbuto, ifumbire na mazutu bakoresha buhira byarabaye imfabusa.

Yagize ati Ibyo twashoye byose byabaye imfabusa, ubu turi kurwana n’ibihombo, turasaba Leta kudushakira uburyo twabika umusaruro kuko biratudindiza.”

Mukasine Dorothe, Umujyanama wa Koperative “Witinya” avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri bahuye n’ibi bihombo byo kubura abagura umusaruro ku munota wa nyuma.

Avuga ko usibye iyi Koperative hari n’abandi bahinzi umusaruro wabo uri gupfa ubusa nyuma yo gushishikarizwa guhinga imiteja n’urusenda.

- Advertisement -

AtiIyo ushatse n’ahandi ubijyana ntibigurwa bitewe n’uko nta masezerano mwagiranye, nk’imiteja twajyanye Nyabugogo baduhaye 200 Frw ku kilo.”

Uwingabo Jean Marie Vianney, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gashora avuga ko batari basanzwe bazi icyo kibazo.

Yavuze ko bagiye gukorana n’abakozi b’Akarere ndetse na MINAGRI kugira ngo aba bahinzi bafashwe kubona aho bagurisha umusaruro wabo.

Yagize ati ” Iyo habaye ikibazo nk’iki habaho gukorana n’abakozi b’Akarere ndetse n’Abakozi ba MINAGRI bakakorera ubuvugizi kugira ngo imyaka yabo itangirika.”

Aba bahinzi basaba Leta kubafasha kubona amasoko ahamye bagemuraho umusaruro kuko ba rwiyemezamirimo babizezaga amasoko bababereye ba bihemu.

Isoko bijejwe n’abashoramari ryaheze mu kirere
Amafaranga bashoye muri mazutu ibafasha kuhira yapfuye ubusa

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera