Col Rutaremara yavuye imuzingo icyateye Inkotanyi guca ubuhunzi

Rtd Col Jules Rutaremara uri mu bagize uruhare mu rugamba rwo  kubohora igihugu, yatangaje ko abanyarwanda bari baraheze mu mahanga, badafite ubwisanzure n’uburenganzira ku gihugu cyabo n’ibindi bibazo bya politiki, agaragaza ko  FPR – Inkotanyi yabaye igisubizo ku Banyarwanda.

Rtd Col Jules Rutaremara

Ibi yabigarutseho ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 02 Nyakanga 2023, mu Kagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga, hateraniraga Inteko Rusange y’Umuryango wa FPR -Inkotanyi.

Rtd Col Jules Rutaremara yabanje kugaruka ku mateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukoloni na nyuma, agaragaza uburyo   u Rwanda mbere rwaranzwe n’amateka mabi.

Yagize ati “Iyo u Rwanda ruza kugira amateka meza, rukagira ubwigenge nyakuri, ntabwo twakabaye tuvuga amateka mabi yaranze u Rwanda. Nta nubwo twakabaye tuvuga umunsi wo Kwibuhora, kuko iyo tuza kugira ubwigenge buhamye, ntabwo twakabaye tuvuga umunsi wo kwibohora wo ku itariki ya 04 Nyakanga.”

Akomeza ati “Ikindi nta nubwo twakabaye tuvuga amavu n’amavuko ya RPF. Turavuga amavu n’amavuko ya RPF kubera ko u Rwanda ntabwo rwigeze rugira ubwigenge nyakuri, hanyuma haba ariyo mpamvu mvuga ko ibi bifitanye isano.”

Rtd Col Jules Rutaremara, avuga ko FPR ivuka itari igambiriye gucyura impunzi gusa, ahubwo yashakaga no guca icyatera ubuhunzi harimo  politiki mbi yo gucamo abantu ibice.

Ati “Ibi byose byabaye, kuva mu bukoloni na nyuma y’ubukoloni, havutsemo ikibazo cy’ingutu cy’impunzi nyinshi, impunzi nyinshi zahunze zijya Uganda, Tanzania, Burundi, Congo (Zaire) ariko izindi zaranakomeje zijya Kenya, abandi bamwe bajya n’i Burayi no muri Amerika.”

Mu gihe hari intambara hagati y’Ingabo za Leta ya Habyarimana Juvénal, FAR n’iza FPR-Inkotanyi zaharaniraga kubohora igihugu, niko hari n’imishyikirano mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Muri Kamena 1992, nibwo Leta ya Habyarimana yatangiye ibiganiro n’Intumwa za FPR bigamije gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha, yaje no gushyirwaho umukono ku wa 4 Kanama 1993, nubwo atubahirijwe.

- Advertisement -

Rtd Col Jules Rutaremara, avuga ko FPR kugira ngo ivuke byatewe ahanini n’ibibazo byari ku butegetsi bwariho icyo gihe.

Akomeza agira ati “FPR kugira ngo ivuke, yavutse kubera ibibazo byari bihari. Byari nk’ibimenyetso by’indwara ariko kugira ngo  bikire, wagombaga kureba cya kintu kibitera. Ari na yo mpamvu, hageragejwe inzira z’imishyikirano zikanga. Ariko na none byagaragaraga ko niba ushaka gukemura iki kibazo, ugomba kureba ikigitera. Ikigitera ari na ya Leta y’igitugu ari na byo ibi  bintu byose bishingiye.”

Chair person  w’Umuryango wa FPR Inkotanyi  mu Kagari ka Nunga,Ndayiragije Jean Bosco, avuga ko muri uyu mwaka bishimira ibintu bitandukanye bamaze kugeraho, bishimira kwibohora gusesuye.

Ati “Mu mibereho myiza hishimirwa ko hari abaturage bamaze kubona serivisi z’ubuzima zigiye zitandukanye, ndetse harimo n’abaremewe, abashoboye gutezwa imbere biciye mu banyamuryango. Abanyarwanda ugasanga bagiye guteza imbere umuturage kugira  ejo n’ejo bundi agire icyo ageraho.”

Avuga ko no mu bukungu hari umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa muri site y’inganda.

Mu miyoborere myiza avuga ko hashyizweho inama njyanama ya komite y’umudugudu.

Mu butabera avuga ko hashyizweho komite  z’abunzi zishinzwe gukemura ibibazo mbere y’uko bigana mu nkiko ndetse ko hamaze gukemuka ibibazo 13 kimwe cyagiye mu rukiko.

Basubije abana 15 mu ishuri banahabwa impuzankano (uniforms) abandi bishyurirwa amafaranga yishuri.

Hubatswe kandi inzu y’umuturage utishoboye  ifite agaciro ka miliyoni  zirenga eshanu y’amafaranga y’uRwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW