DRC: Umusirikare yarashe abaje gushyingura umuhungu we yicamo 13

Umusirikare wo mu ngabo za Congo, FARDC yarashe abantu 13 barapfa harimo abana be babiri, mu bakomeretse harimo umugore we.

Umwe mu basirikare ba Congo (Internet Photo)

Abayobozi b’igisirikare bavuga ko uriya musirikare yababajwe no kuba atarashyinguye umwana we.

Ku wa Gatandatu ubwo abantu bari bagandariye urupfu rw’umwana we, nibwo yahise atangira kubarasaho, nyuma arahunga.

Umugore w’uwo musirikare ari mu bakomerekejwe n’amasasu, ubwo ibyo byabaga mu cyaro cy’ahitwa Nyakova, mu nkengero z’ikiyaga Albert, mu Ntara ya Ituri.

Amakuru avuga ko uriya mugore yasabye abatabaye gushyingura umwana mu gihe se yari mu kazi atarabona uko agera mu rugo.

Umuvugizi w’igisirikare witwa Jules Ngongo yavuze ko uriya musirikare yarashe abantu nyuma y’uko umuhungu we wapfuye ku wa Kane ashyinguwe, ataragera mu rugo.

Ngongo yavuze ko mu bana bapfuye harimo abana babiri b’uriya musirikare.

Yavuze ko igisirikare cya Congo cyohereje abasirikare bo gufata uriya warashe, akaba yarahise atoroka.

Ati “Kiriya ni igikorwa cy’imyitwarire mibi kizagezwa mu Rukiko.”

- Advertisement -

Deutsche Welle dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bapfuye harimo abana 10 n’abagore babiri, na yo amakuru iyakesha The Kivu Security Tracker (KST).

Gusa hari andi makuru avuga ko Oscar Baraka Muguwa umuyobozi w’agace biriya byabereyemo yavuze ko hapfuye abantu 13.

UMUSEKE.RW