Gakenke: Bahangayikishijwe n’ubujura bwibasira amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, mu Mudugudu wa Musekera Akagari ka Sereri, mu Murenge wa Kivuruga,bavuze ko bahangayikishijwe n’ubujura bwibasira amatungo n’imyaka, bagasaba inzego zibishinzwe kubatabara.

Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ko mu cyumweru kimwe amaze kwibwa intama n’inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka.

Undi nawe avuga ko nta tungo bagifite kuko iryo bagerageje korora ryibwa ritamaze kabiri.

Yagize ati “Abahirimbiri batumereye nabi,niba nubatse igikoni, buracya nsanga ka gatungo bakajyanye, niba uguze ako kagurube urabyuka ugasanga bakajyanye, nonese ubwo urumva dutungwa ni iki? Si ugupfa?

Aba baturage bavuga ko hari ubwo abashinzwe irondo barebera ubujura bukorwa ndetse ngo bakeka ko babigiramo uruhare mu kwiba imyaka n’amatungo.

Umwe ati “Irondo rwose riba rihari, abajura bacunga aho irondo riri ,kubera baba bahazi, noneho bakahakikira aho irondo riri,bakanyura ahandi, bakajya kwiba mu baturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga,Kabera Jean Paul avuga ko hari abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubujura.

Yagize ati “Abantu dukeka n’ubundi baba muri kamubuga.Ni itsinda ry’abantu ,tumaze gufatamo batatu,kandi turacyabakurikirana.Ni itsinda ry’abantu batanu, tumaze gufatamo batatu kubera ko bari mu wundi murenge ariko turi gukorana na wo kugira ngo tubafate.”

- Advertisement -

Aba baturage basaba inzego z’umutekano n’iz’ibanze kubakiza ubujura bukorwa irondo rirebera.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW