Gatabazi wacinye umudiho mu kwimika “Umutware w’Abakono” yasabye imbabazi

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye Perezida Paul Kagame ku mbabazi yagiriwe nyuma yo kumvikana mu bitabiriye ibirori byo kwimika  “Umutware w’Abagogwe b’abakono.” 

Gatabazi yatangaje ko atazongera kwijandika mu byatanya Abanyarwanda

Gatabazi Jean Marie Vianney ni umwe mu bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’abiyita Abagogwe b’Abakono mu Kinigi ndetse hari n’amashusho yasakaye acinya umudiho muri ibyo birori.

UMUSEKE ufite amakuru yizewe ko nyuma y’ibyo birori, abo bayobozi batangiye kubazwa ibijyanye n’uwo muhango ndetse bamwe batabwa muri yombi.

Ureste Visi Perezida wa Sena ufite ubudahangarwa, amakuru avuga ko abandi barekuwe ejo nyuma yaho kuwa 9 Nyakanga  2023 bakoreye ibyo birori.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye umukuru w’igihugu ku mbabazi yabahaye ndetse n’impanuro.

Yagize atiMwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobwe n’intekerezo ya Ndi umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”

Yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, Tuzahanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. GBU Abundantly”

Ibyo birori byo ku wa 09 Nyakanga 2023, byagaragayemo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance, Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo.

- Advertisement -

Ni umuhango utaravuzweho rumwe byatumye umuryango wa FPR Inkotanyi usohora itangazo rinenga ibyo birori bifatwa nko gushaka gucamo ibice abanyarwanda no kugarura amoko mu banyarwanda.

IBINDI BIVUGWA KU GIKORWA CYO KWIMIKA UMUTWARE W’ABAKONO

 

Gatabazi si ubwa mbere akubise hasi ibipfukamiro… 

Muri Gicurasi 2020 ubwo yahagarikwaga ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kubera amakosa ataratangajwe, nibwo yatangaje ko asabye imbabazi umukuru w’Igihugu, amushimira icyizere yamugiriye akamuha izo nshingano .

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ryavugaga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho”

Nyuma y’iryo tangazo, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri Twitter ashimira Parezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yari yamuhaye akamuha izo nshingano , ariko anamusaba imbabazi aho yaba yarateshutse kuri izo nshingano.

Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda, nkanashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza n’ibyagezweho muri iki gihe gito”.

Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF.”

Gatabazi wari avuye ku mwanya wa  Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yariho kuva mu 2017 avuye mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Nyuma y’umwaka umwe yirukanwe ku mwanya wa Guverineri, Muri Werurwe 2021 yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya atatinzeho.

Ni umwanya yagiyeho atangira gukora ariko bivugwa ko yakoresheje uwo mwanya mu buryo budakwiye  byatumye nabwo yirukanwa.

Mu Kwakira 2022 nibwo yakuwe mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu asimbuzwa Jean Claude Musabyimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.

Icyo gihe nabwo yagiye ku rubuga rwa Twitter ashimira umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ndagushimira Nyakubawa Paul Kagame ku nshingano mwanshinze nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Igihe namaze muri Minisiteri cyari icy’icyubahiro gikomeye, gukorera Igihugu cyacu, ndetse kimbera ubunararibonye bwo kwiga no gukura.

Nzakomeza kuba indahemuka kuri wowe no ku muryango wa RPF-Inkotanyi kandi nzahora niteguye gutanga umusanzu wanjye. Ndasaba imbabazi ku ntege nke naba naragize mu nshingano kandi niteguye kwiga no kwikosora. Ndagira ngo nshimire abenegihugu mwese, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa ku nkunga n’ubufatanye mwangaragarije.”

Gatabazi Jean Marie Vianney bivugwa ko yagiye akoresha ububasha bwe mu nyungu ze bwite byatumye adatinda ku mwanya yahawe.

Icyakora azwiho kuba azi gukorana n’abaturage no kumva ibibazo byabo, byamuhaga amahirwe yo kongera kugirirwa ikizere nubwo  atayakoreshaga neza.

Gatabazi Jean Marie Vianney si ubwa mbere asabye imbabazi Umukuru w’Igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW