Gen Makenga yongeye kwigaragaza asaba Congo gushyikirana

Umuyobozi wa gisirikare wa M23, Gen Sultan Makenga, yemeje ko RD Congo ariyo ifite urufunguzo rwo kurangiza intambara bahanganyemo muri Kivu ya Ruguru, ahamya ko kwamburwa intwaro bagacungirwa umutekano mu nkambi za Gisirikare bidashoboka.

Gen Sultan Emmanuel Makenga yongeye kwigaragaza

Gen Sultan Emmanuel Makenga yakuye urujijo ku bivugwa na Leta ya Congo ko abarwanyi be bagomba kwamburwa intwaro bagashyirwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo mbere y’uko bajyanwa i Kindu bakoherezwa mu buzima busanzwe.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, Perezida Tshisekedi imbere ya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yongeye gushimangira ko batazigera baganira na M23.

Muri Mata 2023 nabwo Tshisekedi yagize ati “Aho ndashaka kubisubiramo, nkabishimangira uko bikwiye. Nta biganiro bya politike byo kugirana n’uyu mutwe. Ndabivuga kandi ndabishimangira, nta bizabaho.”

Uyu mutwe wa M23 uzengereje Congo nawo uvuga ko utazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro bitaziguye na leta.

Gen Sultan Makenga yatangaje ko ibivugwa na Congo ari amaburakindi, ahamya ko bategereje ibiganiro n’aho ibyo gushyirwa ahandi hantu no kwamburwa intwaro bivugwa bitabareba na gato.

Yavuze ko ku wa 04 Gashyantare, inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro hari ibyo impande zombi zasabwe, babishyira mu bikorwa ariko uruhande rwa Guverinoma ruvunira ibiti mu matwi.

Yagize ati “Twembi na Leta twasabwe guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na leta.”

ISESENGURA KU IHEREZO RYA M23 MURI CONGO 

- Advertisement -

Avuga ko imyanzuro y’iriya nama yavuze ko iki kibazo cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike kandi ishimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose.

Gen Makenga yashimangiye ko M23 yubahirije ibyo yasabwe ikemera kuva mu bice yahoze igenzura muri Teritwari ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.

Yagize ati “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo.”

Kuri uyu wa 07 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru wa M23, Benjamin Mbonimpa yashimangiye ko nta kindi umutwe wa M23 utegereje uretse ibiganiro bitaziguye na Leta ya Kinshasa.

Mu itangazo yashyizeho umukono rivuga ko nta hantu na hamwe M23 irebwa na gahunda yo gushyirwa mu bigo no kwamburwa intwaro.

Yongeyeho ko mu duce bagenzura barajwe ishinga n’ibikorwa bigamije iterambere mu mahoro, umutekano n’ubwumvikane.

Yagize ati “Ni ugukomeza gukorera abaturage bacu kugira ngo twubake umuryango uhamye kandi uteye imbere.”

Hashize iminsi hari imirwano isakiranya M23 n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, Nyatura, CMC, APLCS na FDLR itera ibirindiro by’abarwanyi ba M23.

Mu ntambara iri mu ntara ya Kivu ya ruguru, leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali kohereza ingabo n’ibikoresho ku ruhande rw’umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo.

Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Congo zirwana zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW